Nyagatare: Kuhira byatumye umusaruro w’ubuhinzi wiyongera

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kanama 4, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image

Umuhinzi Biregeya Jean Paul wo mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Mimuri, mu Kagali ka Bibare avuga ko kuba Leta yaramuhaye uburyo bwo kuhira byatumye ubuhinzi bwe buhindura isura, ava kuri toni 6 z’ibigori yeza toni 8 kuri hegitari, ndetse ku gice cya hegitari aho ahinga inyanya yezaga agakuramo amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1,5 ubu nyuma yo kuhira yakuyemo miliyoni 3,5 Frw.  

‎Uwo muhinzi avuga ko yuhira binyuze mu mushinga SAIP II wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ugamije  kongera umusaruro w’Ubuhinzi, kuwushakira amasoko no kwihaza mu biribwa,  byamufashije kuzamura umusaruro, kuko atacyuhiza arozwari.

‎Yagize ati: “Mbere nuhizaga arozwari ariko ntacyo byamaraga, gusa nyuma maze gutangira kuhiza imashini nabonye binyuze mu mushinga SAIP II umusaruro wariyongereye, aho nishyuye 50% na Leta ikanyunganira kuri 50% maze mpinga inyanya kuri kimwe cya kabiri cya hegitari, mbere yo kuhira nakuyemo miliyoni 1,5 Frw ntangiye kuhira mbonamo miliyoni 3,5 Frw.

‎‎Biregeya akomeza agaragaza ko iyo ubuhinzi bukozwe kinyamwuga buhira, byatumye umusaruro w’ibigori ahinga kuri hegitari 1,5 wiyongera. ‎Yagize ati: “Ntangiye guhinga nuhira umusaruro wiyongereyeho toni 2. Mpinga ibigori kuri hegitari 1,5 y’ubutaka aho nezaga toni 6, ntangiye kuhira neza toni 8.

‎Umukozi ushinzwe gahunda yo kuhira mu mushinga SPIU ukorera mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Nzabamwita Innocent ashimangira ko kuhira byafashije abahinzi kuzamura umusaruro kuko bahinga ibihembwe byose.

‎Yagize ati: “Umushinga SAIP I yakoreye mu Turere 9 ufasha abahinzi kuhira kuri hegitari zirenga 1 367. Icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga SAIP II yo irimo gukorera mu Turere 20, ikazasoza mu mpera za 2026. Buri mwaka intego ni uko hongerwaho hegitari 3 000, ku ruhare rwa SPIU ikora hegitar 1 000 buri mwaka.

‎Kuhira bifasha abahinzi guhinga ibihembwe byose, ari mu bishanga n’imusozi, ahuhirwa ku buso buto ni kuri hegitari 5 kugeza ku 10, ukoresha imirasire y’izuba bishobora kumara hagati y’imyaka 10 na 15, umuhinzi akishyura 25% na Leta ikamutangira 75% naho ku mashini zikoresha lisansi cyangwa mazutu ku buso bunini, umuhinzi yishyura 50% na Leta ikamutangira 50%.”

‎Umushinga SAIP I na SAIPII yafashije abahinzi bahabwa ibikoresho bibafasha kuhira kuri 1 200 mu gihe hari hateganyijwe 1000, ku bagerewabikorwa 3 369 barimo babagabo 1916 n’abagore 1 453.

Umuhinzi Biregeya Jean Paul ahamya ko gukora ubuhinzi yuhira byatumye umusaruro wiyongera
Umukozi ushinzwe gahunda yo kuhira mu mushinga SPIU ukorera mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Nzabamwita Innocent
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kanama 4, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE