Ni gute inganda zimara imyaka 10 zikora uburozi bwica Abanyarwanda? – Senateri Uwizeyimana abaza MINICOM

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 3, 2026
  • Hashize amasaha 4
Image

Senateri Uwizeyimana Evode  yagaragaje ko bitumvikana ukuntu hari inganda zimara imyaka igera ku 10 zikora inzoga n’ibindi birimo  uburozi bwica Abanyarwanda, inzego zazihaye  impushya zirebera. Yabajije Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) icyo ikora mu bugenzuzi bwayo mu gihe izo nganda ziba zikomeje gukora ibikorwa biteza ibibazo Abanyarwanda.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Kanama 2026, ubwo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Kajangwe Marie Antoine yari arimo gusubiza ibibazo Abasenateri bari bagejeje kuri Minisitiri w’Intebe, byagaragaye mu byanya byahariwe inganda.

Ku Cyumweru tariki ya 2 Kanama 2026, ni bwo inganda zikora inzoga zizwi nk’ibyuma zirimo; Ingufu Gin Ltd, NBG Ltd, Sky Drop Industries Ltd, Africana Buffalo Ltd, Nopa Company Ltd n’izindi zahagaritswe gukora.

Ni nyuma y’uko iperereza ryakozwe n’Ikigo gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa (Rwanda FDA) ryagaragaje ko ibinyobwa zakoraga bitujuje ubuziranenge, bikaba byarashoboraga kwangiza ubuzima bw’ababinywa, ndetse mu byo bakoraga hakaba harimo n’ibigize ibyaha.

Senateri Uwizeyimana yabajije uko ubugenzuzi bukorwa mu gihe hari inganda zikomeje gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Yagize ati: “Ndatekereza ko hari ikibazo ku micungire y’inganda, aho umuntu yubaka uruganda akagenda agakora ibitandukanye n’ibyo bamubwiye gukora.”

Yibukije ko Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yatangaje ko izo nganda ziherutse gufungwa zakoraga uburozi. Senateri Uwizeyimana yabajije Minisitiri wa MINICOM Kajangwe ati: “Mugenzura gute niba umuntu ibyangombwa yahawe n’icyo yabiherewe niba ari byo arimo gukora, ku buryo umuntu yicara akamara imyaka 5 cyangwa 10 akora uburozi bwica Abanyarwanda? Tukavuga ngo tubivumbuye muri iyo myaka.”

Yavuze ko hakwiye gusuzumwa imikoranire y’inzego niba inoze, aho usanga zitana bamwana. Yagize ati: “Umuntu umwe FDA iramufungira akavuga ati: ariko njyewe mfite ikirango cy’ubuziranenge cyemewe (S Mark) cy’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB). MINICOM mufite n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA).

Hari ibyo bigo, ukuntu bikora rimwe na rimwe bikagongana, kimwe kikemera ikintu ikindi kikacyanga. Ubu turi kwibaza MINICOM na FDA murakorana gute, ko FDA yafunze inganda mwahaye ibyangombwa nyamara zigakora ibintu bitandukanye n’ibyo mwazihereye uburenganzira bwo gukora.”

Uwo Musenateri yavuze ko iyo izo nzego zitinze gufata icyemezo cyo gufunga izo nganda zikora ibicuruzwa byangiza ubuzima bw’Abanyarwanda, bityo abafitemo uruhare agahamya ko bafite ibyaha byahanwa n’amategeko.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Kajangwe Antoine Marie yavuze ko icyo kibazo gikomeye kandi gihuje inzego zitandukanye, ashimangira ko kuba cyaramaze igihe kirekire kibayeho ari ibintu bibabaje.

Yagize ati: “Kuba hari ibibazo byagejeje aha ngaha birababaje kuko hari n’ibikorwa bigize ibyaha. Habayemo kudakurikirana bihagije kw’abashinzwe ubugenzuzi, kuko niba hari uwahawe ibyangombwa byo gukora cyangwa gutunganya ugomba kubishyira mu bikorwa.”

Yasabye abafite inganda kureka gukora ibinyuranyije n’amabwiriza bahawe ndetse n’ibijyanye n’ibyangombwa bahawe. Uwo muyobozi yavuze ko inzego bireba zirimo gukurikirana icyo kibazo ku buryo hazabaho ibiganiro bizibanda kuri icyo kibazo mu buryo bwimbitse, hagamijwe kugishakira umuti urambye.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Kajangwe Marie Antoine (iburyo) yashimangiye ko ikibazo cy’inganda zikora ibinyobwa byangiza ubuzima bw’Abanyarwanda cyahagurukiwe
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 3, 2026
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE