Aston Villa yemeye kuguranira abaguze umwambaro wayo utariho “Visit Rwanda”

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 3, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Ikipe ya Aston Villa yo Muri Shampiyona y’u Bwongereza yemeye kuguranira abakunzi bayo bari baraguze umwambaro wayo utariho ibirango byamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda “Visit Rwanda”, ari na wo izifashisha mu mwaka utaha w’imikino wa 2026/27, bakaba bemerewe kuwuhabwa nta kiguzi batanze.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’amasezerano iyi kipe yagiranye n’uruganda rwa Adidas rusanzwe ruyambika ndetse iyo myambaro izatangira gucuruzwa guhera ku wa Gatanu, tariki ya 7 Kanama 2026. Mu itangazo iyi kipe yashyize hanze kuri uyu Mbere, tariki ya 3 Kanama 2026, yahamagariye abakunzi bayo kuzagura uyu mwambaro mu rwego rwo kuyishyigikira.

Yagize iti “Aba-Villans bari baramaze kugura imyambaro yayo ya 2026/27 itariho ibirango by’abafatanyabikorwa, bakongera bakaza bagahabwa iyanditseho Visit Rwanda nta kindi kiguzi batswe n’ikipe.”

Yakomeje ati: “Ibi kandi bigakorwa ku waba yaraguriye umwambaro mu iduka ry’ikipe riri kuri stade ya Villa Park, mu iduka rya Bullring, abayiguriye ku ikoranabuhanga cyangwa abaguriye kuri JD Sports. Buri wese yemerewe iyi serivisi. Biroroshye ni ukuzana umwambaro usanganywe ukavugana n’umukozi wa Aston Villa ku wa Gatanu.”

Ku wa 14 Nyakanga 2026, ni bwo Guverinoma y’u Rwanda binyunze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB rwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Ikipe ya Aston Villa yo kwamamaza ubukerarugendo bwarwo ku myambaro yayo aho ibirango bya Visit Rwanda biteganyijwe ko bizaba byanditswe imbere mu gituza.

Muri aya masezerano, ikirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragara imbere ku mipira y’amakipe yose ya Aston Villa arimo iy’abagabo, abagore ndetse n’amakipe y’abakiri bato n’ahandi hantu h’ingenzi.

U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Aston Villa yo kwamamaza Visit Rwanda
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 3, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE