Mugisha Bonheur yabonye Ikipe nshya muri Arabie saoudite

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 2, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda wakiniraga Al Masry yo mu Misiri, Mugisha Bonheur yerekeje muri Al-Hazem FC yo mu cyiciro mbere muri Arabie saoudite.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Kanama 2026, ni bwo Al-Hazem FC yatangaje ko yungutse uyu mukinnyi mushya, asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Bonheur agiye kujya ahangana n’abakinnyi bakomeye bakina muri Iyi Shampiyona izwi nka “Saud pro league”barimo Cristiano Ronaldo na  Karim Benzema.

Al-Hazem FC yerekejemo yabonye izuba mu 1957, ifite Stade yayo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi umunani. Mu mwaka ushize w’imikino yasoje shampiyona iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 42.

Bonheur bakunze kwita ‘Casemiro’, yazamukiye muri Heroes FC, ayivamo yerekeza muri Mukura VS, ayivamo ajya muri APR FC nayo aza kuyivamo ajya hanze y’u Rwanda muri Al Ahli Tripoli mu 2023. Yavuye muri iyi kipe yo muri Libya yerekeza muri AS Marsa na Stade de Tunisien zombi zo muri Tunisia nyumamu Mpeshyi ya 2025 yerekeje Al Masry ari nayo agikinira kugeza

Mugisha Bonheur yatangajwe nk’umukinnyi wa Al-Hazem FC yo mu cyiciro cya mbere muri Arabie saoudite
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 2, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE