Trump yongeye kubeshya Iran ko ahagaritse kuyirasa
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yongeye gutangaza ko yahagaritse umugambi wo kugaba ibindi bitero kuri Iran,avuga ko abikoze kugira ngo ahe amahirwe ibiganiro by’amahoro ariko ashimangira ko amasezerano natagerwaho vuba ashobora kongera gusuzuma icyemezo cyo gukoresha ingufu za gisirikare.
Trump yavuze ko iyo gahunda ishyigikiwe na Isiraheli kandi hari kuganirwa uko umuhora wa Hormuz ufatiye runini ubwikorezi ku Isi wakongera gufungura no gukuraho impungenge zijyanye n’intwaro kirimbuzi za Iran.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Truth Social, Trump yavuze ko Iran n’ibindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati byamusabye gusubika ibitero, kuko ngo impande zirebwa n’ayo masezerano zamaze kumvikana ku ngingo z’ibanze zigize amasezerano.
Ikinyamakuru Mehr News Agency cyo muri Iran cyatangaje ko Tehran itigeze isaba Amerika guhagarika ibitero bya gisirikare kandi ko ibyo Trump yatangaje ari ikinyoma.
BBC yatangaje ko ibyavuzwe na Trump bije nyuma y’uko hari amakuru avuga ko Amerika na Isiraheli bishobora kuba byari biri gutegura ibindi bitero bikomeye cyane byagombaga kwibasira ibikorwa remezo by’ingufu muri Iran.
Minisitiri w’Ingabo w’agateganyo wa Iran, Majid Ibn al-Reza, yavuze ko Igihugu cye gifata buri terabwoba rituruka ku banzi bacyo nk’irifite ishingiro kandi rikwiye kwitabwaho, nubwo rimwe na rimwe rishobora kuba rigamije gusa gutera ubwoba, ariko batazigera bicara ngo barebere.
CBS News ishimangira ko undi mugambi wo kugaba ibitero kuri Iran waganiriweho mu nama y’Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Donald Trump ku wa 31 Nyakanga 2026.
Guverinoma ya Amerika ngo yahise isaba abaturage bayo bari mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati gukomeza kuba maso no kwitegura kuva muri ako karere mu gihe umwuka mubi warushaho kwiyongera.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Truth Social ku wa Gatandatu, Trump yavuze ko Amerika yari yiteguye kugaba ibitero kuri Iran kandi byari gukorwa hakoreshejwe ubushobozi bwa gisirikare bukomeye cyane butigeze bugaragara kuva Intambara ya Kabiri y’Isi yarangira.
Icyakora yavuze ko guhagarika icyo gitero bigamije inyungu z’ahazaza h’Isi yose no gufasha Iran gukomeza kubaho no gutera imbere nk’Igihugu gifite ubukungu bukomeye.
Si ubwa mbere Trump akoresha amagambo akomeye nk’aya kuko no ku wa 7 Mata, yari yaburiye Iran ko ishobora kurimbuka mu ijoro rimwe, mu gihe yakwanga ibiganiro by’amahoro. Icyo gihe yanavuze ko ashobora kwibasira ibikorwa remezo by’abaturage n’amashanyarazi, ibintu impuguke zavuze ko ari ibyaha by’intambara.