Nyuma y’imyaka 10 Urban Boyz yari ikumbuwe yahuriye ku rubyiniro
Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival, byari bimaze igihe bizenguruka mu Ntara z’igihugu kuva ku wa 20 Kamena 2026 bishyizweho akadomo no kuririmba, kubyina, gusimbuka no gukuramo imyenda kw’abatuye mu Karere ka Rubavu babyitabiriye, ubwo bataramirwaga n’abaririmbyi b’itsinda rya Urban Boyz ryari rimaze imyaka 10 ridahurira ku rubyiniro.
Ibi bitaramo byarangiriye mu Karere ka Rubavu, aho byabereye kuri Stade Umuganda, kuri uyu wa 1 Kanama 2026 byahuriyemo abahanzi 8 bari bamaze igihe kirenga ukwezi bazenguruka Igihugu.
Muri bo kandi harimo abatwaye PGGSS bagiye bagaruka ku rubyiniro nka gahunda ya Primus yo kongera kugaragaza umusaruro bakuye muri ibi bitaramo bizwiho kuba byarashyize itafari ku muziki nyarwanda muri rusange.
Urban Boyz ni yo yari itahiwe mu Karere ka Rubavu aho bagaragaje ko nubwo bari bamaze imyaka myinshi batandukanye inganzo yabo itigeze yibagirana mu mitima y’abakunzi b’umuziki by’umwihariko iy’aba bagabo batutu ari bo Safi Madiba, Humble Jizzo na Nizzo Kaboss.
Bakigera ku rubyiniro ku isaha ya saa mbiri n’iminota 7 binjiriye mu ndirimbo “Barahurura” imaze imyaka 12 ishize, bamwe mu bitabiriye batangira kuvuga ko wasanga babwiraga abahuruye igihe iri tsinda ryashwanaga.
Bakomereje mu ndirimbo zirimo ‘Kubita’, bakoze mu 2014, ‘Kelele’ bakoze mu 2013, ‘Yawe’ bakoze mu 2014, ‘reka mfukame’ bakoze mu 2013 na ‘Till i Die’.
Ubwo bari bageze ku ndirimbo ‘Ibitenge’ bakoranye na King James na Ama G the Black mu 2013, Ama G yatunguranye ku rubyiniro aza kubashyigikira ibyatumye igitaramo gihindura isura, kuko abitabiriye babonye Ama G bose barongera barabyina.
Bakomereje kuri Too Much bakoranye na Khalfan Govinda, Jay Polly, Bruce Melodie, Marina ndetse na Uncle Austin biba ibindi ubwo Marina yazaga ku rubyiniro gushyigikira aba basore biyita batatu ku rugamba.
Abo bahanzi mbere yo kuva ku rubyiniro Manzi James wamenyekanye nka Humble Jizzo muri iri tsinda, yarisabye kwegera imbere gato maze araterura ati” ndabashimiye kuba mwatumye aka kanya tuba duhuriye ku rubyiniro nyuma y’imyaka 10 tutabonana, ndabakunda, ibi ntibyari gukunda iyo ataba mwebwe.


