Igitutu cyatumye Infantino ahagarika kwegurira Igikombe cy’Isi abikorera

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 1, 2026
  • Hashize amasaha 9
Image

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA, Gianni Infantino, yatangaje ko yahagaritse umushinga wo gushyiraho ikigo kizaba gishinzwe ubucuruzi no gutegura ibikorwa birimo amarushanwa y’Igikombe cy’Isi, nyuma y’uko habayeho kuwurwanya bikomeye kwa bamwe mu banyamuryango.

Mu itangazo ryo mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, Infantino yavuze ko byagaragaye ko uyu mushinga watangiye guteza amacakubiri kandi ko ibyo “bitakiri mu nyungu” z’umugambi wari ugamijwe mbere.

Ati: “Umushinga wa FIFA Forward Enterprise (FFE) wari ugamije gushyiraho urufatiro rwo kurushaho gukomeza amashyirahamwe y’umupira w’amaguru agize FIFA ndetse no guteza imbere uyu mukino ku Isi hose, cyane cyane mu bihugu bikeneye inkunga kurusha ibindi.

Kandi nk’uko twabivuze kuva mu ntangiriro, ibyo byagombaga gukorwa gusa igihe umubare munini w’ayo mashyirahamwe ya FIFA abyemeye, kandi buri gihe hashingiwe ku biganiro no kugisha inama ayo mashyirahamwe”.

Yavuze ko Inama Nkuru ya FIFA (FIFA Council), impuzamashyirahamwe z’umupira w’amaguru ku migabane ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bose bireba na bo baganiriyeho.

Infatino yavuze ko nyuma yo kumva no gusuzuma neza ibitekerezo byose byatanzwe, byagaragaye ko uwo mushinga watangiye guteza amacakubiri kandi ko ibyo bitakiri mu nyungu z’umugambi wari ugamijwe mbere. Yongeyeho ko intego ya FIFA ari uguhuza abantu no guteza imbere umupira w’amaguru, kandi ko ari yo izahora iyobora.

Ati: “Kubera iyo mpamvu, iki cyifuzo ntikizashyirwa mu bikorwa. Intego yanjye ni ugusubiza hamwe impande zose zibifitemo inyungu, mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye bushingiye ku nyungu rusange z’umukino wacu, no gukomeza guteza imbere umupira w’amaguru hose ku Isi, cyane cyane mu bihugu bikeneye inkunga yacu kurusha ibindi.”

Uyu mushinga wa FIFA Forward Enterprise (FFE) wari ushyigikiwe cyane na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wateganyaga ko FIFA yagurisha hafi 20% by’imigabane mu kigo gishya cy’ubucuruzi kizacunga ibikorwa bitandukanye birimo Igikombe cy’Isi n’andi marushanwa akomeye. Iki kigo gishya cyagomba kuba gifite agaciro kabarirwa muri miliyari 20 z’Amadolari.

FIFA yatekerezaga ko iyi gahunda izayifasha kubona amafaranga menshi azifashishwa mu guteza imbere umupira w’amaguru ku Isi, aho amakipe n’amashyirahamwe y’ibihugu 211 bigize FIFA bashoboraga kubona agera kuri miliyoni 20$ (miliyari 29,2 Frw) mu myaka ine iri imbere.

Iki gitekerezo cyakiriwe nabi cyane n’amashyirahamwe y’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago i Burayi, Amerika na Aziya dore ko bahise bamagana FIFA bavuga ko barenze umurongo utagomba kurengwa, bavuga ko umupira w’amaguru atari umutungo w’umuryango umwe cyangwa umuntu umwe ku buryo wagurishwa ku bashoramari.

Nubwo bimeze gutyo, ku ruhande rwa Afurika CAF yari itaratangaza igitekerezo cyayo kuri uyu mushinga wari umaze iminsi uteza uruntu runtu mu bakunzi ba Ruhago hirya no hino ku Isi.

Gianni Infantino yahagaritse umugambi wateje impaka wo kugurisha imigabane mu marushanwa akomeye ku Isi
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 1, 2026
  • Hashize amasaha 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE