Gahunga: Ubwiherero buke bwo mu isoko buteza umwanda

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 30, 2026
  • Hashize amasaha 15
Image

Abagana isoko rya Gahunga, abahakorera ndetse n’abarituriye mu Karere ka Burera, bavuga ko bahangayikishijwe n’ubwiherero bumwe rukumbi bukorerwamo, bavuga ko budahagije ku bantu benshi babukoresha buri munsi, bigatuma bwuzura vuba, hakaba n’igihe bamwe babura aho biherera bigateza umwanda ushobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Aba baturage bavuga ko ikibazo cyiyongeraho kuba nta buryo buhamye bwo kuvana imyanda iva muri ubwo bwiherero, ibintu bavuga ko bituma iyo bwuzuye umunuko ukwirakwira mu isoko no mu ngo z’abaturage barituriye. Bavuga ko iki kibazo gikwiye kwitabwaho hakubakwa ubwiherero buhagije kandi bujyanye n’umubare w’abagana iri soko, ndetse hagashyirwaho uburyo burambye bwo kubucunga.

Nzayituriki utuye hafi y’ubwiherero bwo ku isoko rya Gahunga, avuga ko kuba ubwo bwiherero bukoreshwa n’abantu benshi kandi bukaba nta buryo buhagije bwo kubuvanamo imyanda buhari bibangamira abarituriye.

Yagize ati: “Iyo bwuzuye kandi nta muntu urabuvanamo imyanda, umunuko uradutera kuko turi hafi yabwo. Hari n’igihe usanga abantu batangiye kwibaza aho imyanda izajya, kuko nta hantu bafite ho kuvidurira imyanda iva muri ubu bwiherero.”

Avuga ko iki kibazo kitagira ingaruka ku bakoresha isoko gusa, ahubwo kigera no ku miryango ituriye iri soko kubera umwuka mubi n’umwanda ushobora kuhava, ugateza ibibazo harimo indwara zikomoka ku mwanda.

Mukabahizi Stephanie, umuhinzi ufite urutoki hafi y’isoko rya Gahunga, avuga ko hari abantu baza kwituma mu bwiherero bwabo cyangwa mu rutoki, ibintu avuga ko bitera umwanda kandi bikabangamira ibikorwa byabo.

Yagize ati: “Hari bamwe baza mu bwiherero bwacu bagasiga babwanduje, abandi bakajya mu rutoki. Amasazi ava aho abantu bagiye kwiherera akwira hirya no hino mu myaka, cyane cyane muri ibi bihe by’izuba aba ari menshi.”

Akomeza avuga ko amasazi ashobora gukwirakwiza indwara zikomoka ku mwanda, agasaba ko ubuyobozi bwakubaka ubwiherero bujyanye n’igihe. Yagize ati: “Ibi binatera n’amakimbirane hagati y’abagana isoko n’abarituriye. Hakenewe ubwiherero buhagije kandi bufite uburyo bwiza bwo kubucunga.”

Abakorera mu isoko bavuga ko hari igihe abagera kuri 20 bategereza ubwiherero bumwe nk’uko Mutabaruka Isaac ukorera muri iri soko, avuga ko ikibazo gikomeye ari uko ubwiherero busigaye bukoresha umuryango umwe gusa kandi bukakira abantu benshi batandukanye.

Yagize ati: “Hari igihe usanga abantu baje kwiherera bageze kuri 20, bose bategereje gukoresha ubwiherero bumwe. Ababuze uko babigenza bahitamo kujya mu ntoki z’abaturage, abandi bakajya mu myaka iri hafi cyangwa bagasaba ubwiherero abo basanze hafi aho.”

Avuga ko ubu bwiherero butajyanye n’igihe kuko umwobo wabwo ari muto kandi nta hantu ho kuvidurira imyanda hahari. Yagize ati: “Aho ubu bwiherero buri ni hafi y’amasambu y’abaturage. Turasaba ko bwavugururwa cyangwa hakubakwa ubundi, kugira ngo ababukoresha n’ababuturiye bagire isuku n’umwuka mwiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Solina, avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo harebwe igikwiye gukorwa. Yagize ati: “Ubwiherero bwo ku isoko rya Gahunga bushobora kuba buteza umwanda. Akarere tugiye kureba ikibazo uko giteye; niba bwaruzuye bukeneye kuvidurwa bikorwe, niba ari ikibazo cy’uko bushaje na bwo twabitegura mu buryo bwihuse bugasanwa.”

Yasabye abaturage gukomeza kwita ku isuku no kwirinda ibikorwa bishobora guteza indwara. Yagize ati: “Isuku ni inshingano ya buri wese. Abaturage bakwiye kwirinda kujya biherera ahantu hatemewe, kuko ibyo bishobora gukwirakwiza indwara kandi bikangiza ubuzima bw’abaturage.”

Impuguke mu by’ubuzima rusange zivuga ko ubwiherero budahagije cyangwa budafite uburyo bwiza bwo gucunga imyanda bushobora kongera ibyago byo gukwirakwiza indwara zikomoka ku mwanda.

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku  Bana UNICEF yo mu 2025 ku bijyanye n’amazi, isuku n’isukura (WASH), igaragaza ko serivisi z’isuku zidahagije zikomeje kuba ikibazo ku buzima rusange ku Isi, kuko kubura ubwiherero bufite umutekano n’uburyo bwo gucunga neza imyanda bishobora kongera ibyago by’indwara.

Iyo raporo ishimangira ko kubona ubwiherero bufite isuku no gucunga neza umwanda wabwo ari zimwe mu ngamba z’ingenzi zo gukumira indwara no kurengera ubuzima bw’abaturage.

Ubwiherero bwo mu isoko rya Gahunga buteza umwanda mu ngo zihaturiye
Ubu bwiherero bwo mu isoko rya Gahunga buri mu ntanzi z’ingo z’abaturage ni naho isoko rimena imwe mu myanda irivamo
Ubwiherero bwo mu isoko rya Gahunga bafungura umuryango umwe ni wo ukoreshwa indi barayifunze
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 30, 2026
  • Hashize amasaha 15
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE