Golf: Irushanwa rya ‘Rwanda Open’ ryongerewe ubushobozi
Irushanwa Mpuzamahanga muri Golf rya ‘Rwanda Open’, ryongerewe ubushobozi nyuma yo kongerwa mu marushanwa akomeye muri Afurika ategurwa Sunshine Tour. Byatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 28 Nyakanga 2026, ubwo Minisitiri wa Siporo, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Golf mu Rwanda, Kigali Golf Resorts & Villas na Sunshine Tour batangizaga ubu bufatanye.
Iri rushanwa rizakinwa guhera tariki ya 24 kugeza ku ya 27 Nzeri 2026, rizitabirwa n’abakinnyi 152 barimo Abanyarwanda babigize umwuga n’abandi baturutse mu bihugu bitandukanye u Buholandi, Chile, u Bufaransa n’u Bwongereza. Umuyobozi w’irushanwa rya Rwanda Open, Rutamu Innocent yavuze ko kwakira iry’uyu mwaka ari umwanya mwiza wo kugaragaza aho u Rwanda rugeze mu iterambere ry’umukino wa Golf.
Yagize ati: “Kwakira iri rushanwa ni umwanya mwiza wo kugaragaza ko Golf mu Rwanda imaze gutera imbere, kuko Leta yashyize imbaraga nyinshi mu kubaka ikibuga kigezweho kiri rwego mpuzamahanga ndetse bizafasha abakinnyi bacu guhangana n’abandi baturutse mu bindi bihugu.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Gilbert Muvunyi Manier, yavuze ko kwakira iri rushanwa ari intambwe ikomeye ku Gihugu cyiyemeje guteza imbere ubukerarugendo bushingiye kuri Siporo.
Ati: “Iri ni irushanwa rya mbere muri Afurika rigiye kujya ribera mu Rwanda. Kuryakira ni kimwe, ikindi ni ukuritegura neza ku buryo rizakingurira amarembo n’andi akomeye akinwa ku rwego rw’Isi.”
Kuba ari irushanwa riterwa inkunga na Visit Rwanda, bizarushaho kumenyekanisha iyi gahunda yo gushyigikira ubukerarugendo bw’u Rwanda harimo n’ubushingiye kuri siporo”
Abategura iri rushanwa batangaje ko umukinnyi uzitwara neza mu babigize umwuga azahabwa agera kuri miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda.
Bavuga kandi ko Irushanwa rya Rwanda Golf Open rimaze gutanga umusaruro mwiza mu iterambere ry’umukino wa Golf no kuzamura impano y’abakinnyi b’Abanyarwanda.



