Rusizi: Imbwa 50 ziri mu zaryaga abaturage mu mujyi wa Rusizi zishwe
Muri uku kwezi kwa Nyakanga 2026, mu Murenge wa Kamembe mu mujyi wa Rusizi, hagaragaye imbwa z’ibihomora zariye abantu 3, ubuyobozi bw’uwo Murenge bwaraziteze, hamaze kumenyekana 50 zapfuye.
Nk’uko abatuye uyu mujyi n’abawugenda babivugaga, harimo izari zarabwaguriye mu baturage mu Mudugudu wa Batero, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe, zajyaga zitega abantu batazibonye, zikeka ko baje gusagarira ibibwana byazo, zikabubikira zikabarya.
Murenzi Valens uhatuye yagize ati: “Zari zimaze kurya abantu 3 kandi inkingo zazo zirahenze cyane kuko mu bitaro bya Gihundwe urukingo rumwe ni amafaranga y’u Rwanda 74 000 kandi umuntu ntahabwa munsi y’inkingo 3. Mituweli ntizishyura uwariwe n’imbwa yirwanaho. Tekereza rero ziririye rimwe nk’abantu 2 mu muryango zibasanze mu ngo cyangwa batambuka. Kuzica byadushimishije cyane rwose.”
Banzubaze Seraphine waganiriye na Imvaho Nshya imusanze ahavugwaga cyane izo mbwa, yavuze ko yari yaracitse iyo nzira, yongeye kuyinyuramo yumvise ko zishwe. Ati: “Nagize ubwoba bwinshi mbonye amafoto y’uwo zariye ukuguru. Nahise numva mpacitse n’abana mbabuza kuhanyura. Nongeye kuhanyura numvise ko zishwe. Nta mutekano twari dufite.”
Yongeyeho ati: “Ku manywa hari aho abantu batari bakinyura kubera zo. Nijoro na bwo kwari ukugenda ari abantu benshi kuko zabaga zimoka ahantu hose mu mujyi n’inkengero zawo. Turashimira cyane ubuyobozi bwumvise icyifuzo cyacu zikicwa kuko twagiraga cyane impungenge ko zaturira abana bari mu biruhuko birirwa bakina imihanda yose.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux, avuga ko cyari ikibazo cy’umutekano. Nyuma yo kumva abaturage bagaragaza ko hari aho batakinyura mu mujyi kubera zo, ikibazo cyakurikiranywe bagasanga koko zibabangamiye banahereye ku bagaragazwaga ko zariye, raporo ziratangwa ababishinzwe barazitega.
Ati: “Tumaze kubona izigera kuri 50 zapfuye. Zirimo 40 zaguye mu Mudugudu wa Batero wari wibasiwe cyane, zirimo ibibwana 32 byari mu myobo zarabihabwaguriye n’inkuru 8. Izindi zasanzwe ahandi mu tundi Tugari tw’uyu Murenge zabagamo. Izapfuye zose zacukuriwe ibyobo ziratabwa.”
Yasabye abaturage kujya batanga amakuru aho bazumvise cyangwa ku wo zariye, aho kubiceceka bikamenyekana zimaze kurya abarenze umwe cyangwa amatungo. Yashimiye abagaragaje iki kibazo n’abagize uruhare mu itegwa ryazo zigapfa, avuga ko aho abaturage batinyaga kuhanyura kubera kuzitinya ubu ari nyabagendwa, nta kindi kibazo gihari.