Nyamasheke: Abitewe na filimi z’urukozasoni yafashwe asambanya umwana w’imyaka 4
Bihoyiki Eric w’imyaka 18 wo mu Mudugudu wa Ruzibira, Akagari ka Rushyarara, Umurenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke, umunyeshuri mu mwaka wa 4 w’ayisumbuye muri GS Rugano yafatiwe mu cyuho asambanya umwana w’imyaka 4 avuga ko yabitewe na filimi z’urukozasoni yarebaga.
Uyu musore wabwiye ubuyobozi n’abaturage nyuma yo gufatwa ku Cyumweru tariki ya 26 Nyakanga 2026 ko yumva yarabaswe na filimi z’urukozasoni areba akumva ashatse cyane imibonano mpuzabitsina, yumva atazireka kuko zamaze kumujyamo.
Yanavuze ko atari ubwa mbere asambanya uyu mwana w’umuturanyi we, ko no ku wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga 2026 yari yamusambanyije.
Sezibera Phenias, sekuru w’uyu mwana uri mu bahageze bwa mbere, yabwiye Imvaho Nshya ko iyi miryango ihana amarembo, uyu mwana yari asanzwe akinira mu rugo rw’iwabo w’uyu musore. Ni we ababyeyi be bafite wenyine, akahajya ashaka abandi bakina kuko uru rugo rundi rwo rurimo abana bato yakinaga na bo.
Avuga ko mugitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 26 Nyakanga 2026, nyina yari ari hafi y’urugo ashaka inkwi, umwana ajya muri urwo rugo nk’ibisanzwe asanga uwo musore ari wenyine, mu cyumba cye, ku buriri areba filimi z’urukozasoni nk’uko yabibabwiye akimara gufatwa, asaba imbabazi.
Ati: “Yatubwiye ko umwana yamusanze na we ashaka kureba muri telefoni ibyo uwo musore yarebagamo, umusore uvuga ko atari ubwa mbere yari amusambanyije, ahita amushyira ku buriri atangira kumusambanya.’’
Arakomeza ati: “Nyina aho yari ari yumvise hari ukuntu yumva adatekanye, ajya kureba ko umwana we ari ho ari, anashyiriye telefoni ye uwo musore ngo amufashe ku byari byamunaniye kurebamo, akinguye urugi asanga umusore ari gusambanya uwo mwana, bari muri supaneti.’’
Avuga ko nyina w’umwana icya mbere yakoze ari ukubafotora ngo umusore atavaho anabihakana, ahita amufatirana muri iyo supaneti, aratabaza.
Sezibera ati: “Natabaye mu ba mbere, dusanga nyina w’umwana yafatiye uwo musore muri supaneti, umusore ipantalo n’akenda k’imbere bikimanuye, umwana nta kenda k’imbere yambaye, agakweto kamwe akambaye akandi kari ku buriri, ni bwo umusore yemeraga atazuyaje ko yari arimo amusambanya.”
Yongeyeho ati: “Twamubajije icyabimuteye avuga ko ari filimi z’urukozasoni ahora areba zimutera kumva ashatse cyane imibonano mpuzabitsina, ko n’ubwo umwana yasanze ari zo ari kureba, yumva aramushatse,ni ko kumusambanya, ko n’ikindi gihe yamusambanyije ari izo filimi zabimuteye, avuga ko asabye imbabazi, atazongera.”
Akomeza avuga ko, bahamagaye ubuyobozi n’inzego z’umutekano, ziraza zimuta muri yombi, nyina w’umwana asabwa kujya gutanga ikirego kuri RIB no kwihutana umwana ku bitaro bya Kibogora, umusore arafatwa ajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba.
Mukandenzi Sipora na we uturanye n’iyi miryango yombi, uri mu batabaye mbere, avuga ko ahageze akabona n’ayo mafoto nyina w’umwana yari yafashe, n’ibyo uwo musore yavugaga by’amafilimi areba abimutera, yumvise, nk’umubyeyi ufite abana ababaye cyane.
Ati: “Nahise mpamagara umuhungu wanjye wiga mu wa 2 w’ayisumbuye, mwereka ibibaye kuri mugenzi we, mwihanangiriza kutazahirahira ngo ajye muri ayo mafilimi cyangwa ngo akinishe ingeso y’ubusambanyi, nkurikije ibyo nari mbonye. Turasaba rwose ko yazaburanishirizwa hano iwacu, icyaha cyamuhama agahanwa by’intangarugero n’urundi rubyiruko rukareberaho.”
Yongeyeho ati: “N’ababyeyi twikubite agashyi tumenye aho abana bacu bari. Nk’ubu iyo nyina w’umwana amujyana gutashya izo nkwi ntacyo yari kuba. Tubona abatuma utwana duto tw’udukobwa gutashya cyangwa kuvoma turi kumwe n’abasore, bakumva ari ibisanzwe ariko ibibaye kuri kariya kana byanyeretse ko n’ababyeyi dukwiye kurushaho kwita ku bana, ntitubaterere iyo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, avuga ko gusambanya umwana ari icyaha cy’ubugome, gihanwa cyihanukiriye.
Ati: “Ni byo, ahagana mu ma saa yine z’igitondo zo ku Cyumweru tariki ya 26 Nyakanga 2026, twamenye amakuru ko hari umwana w’imyaka 4 wasambanyijwe n’umusore w’imyaka 18 mu Murenge wa Karambi, Akagari ka Rushyarara, Umudugudu wa Ruzibira. Umubyeyi w’umwana ni we wabonye amakuru bwa mbere, uwakekwaga arafatwa, ari kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba.”
Yasabye abaturage, buri wese kuba ijisho rya mugenzi we no kurengera abana, abibutsa ko gusambanya abana ari icyaha cy’ubugome, kidasaza n’ibihano byacyo bikakaye, asaba ababyeyi kuba hafi y’abana buri gihe bakamenya ko barinzwe.
Ku by’amafilimi y’urukozasoni ashobora gutera urubyiruko kwiroha mu byaha, Mupenzi yavuze ko iperereza rigikorwa ngo bamenye koko niba ari cyo cyabimuteye, ariko muri rusange, urubyiruko rusabwa kwitondera ibyo ruvoma mu ikoranabuhanga, bagasesengura ibyo barebaho cyangwa bakuraho, ntibibajyane mu bigize icyaha.
Icyaha nikimuhama azahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biri mu ngingo ya 14 y’itegeko No 059/2023 ryo ku wa 4 Ukuboza 2023, rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kamena 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Igira iti’’ Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.”