Iran yarahiriye Ukraine ko izayihimuraho kubera gitero cyahitanye umuntu mu Nyanja ya Caspian

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 27, 2026
  • Hashize amasaha 5
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko igitero Ukraine yagabye ku bwato bw’ubucuruzi bwa Iran mu Nyanja ya Caspian kigahitana umuntu abandi bagakomereka, kidashobora kwihanganirwa, ashimangira ko Iran izihimura kuko ibyo ari ukurenga ku mahame agenga Umuryango w’Abibumbye.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku wa 26 Nyakanga 2026, Minisitiri Abbas yavuze ko ibyo yabiganiriye ku murongo wa  Telefone n’Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe ububanyi n’amahanga, Kaja Kallas na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov.

Hagati aho, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yihanganishije Iran ku rupfu rw’uwahitanywe na Ukraine avuga ko ibikorwa nk’ibi by’ubushotoranyi bigomba guhagarara.

Igitero Ukraine yagabye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize cyatumye ubwo bwato bw’ubucuruzi bwa Iran bwangirika, gihitana umuntu ndetse gikomeretsa abandi.

Ukraine yavuze ko icyo gitero cyari kigamije ubwato bw’intambara bw’u Burusiya ndetse n’andi mato yakoreshwaga mu gutwara ibikoresho bya gisirikare bifitanye isano na Iran mu Nyanja ya Caspian.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran yavuze ko Iran itigeze yivanga mu ntambara ihanganishije u Burusiya na Ukraine ariko yo ikomeje kuyishotora.

Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X mu gitondo cyo kuwa 27 Kamena 2026 n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Umutekano w’Igihugu n’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Ebrahim Azizi yavuze ko igitero cyose Iran igabwaho kigira ingaruka ku wabikoze kandi Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli babizi neza.

Nyuma y’igitero cyo ku wa Gatandatu Iran yahise ihamagaza by’igitaraganya Ambasaderi wa Ukraine muri icyo gihugu ngo abazwe impamvu ndetse atange ibisobanuro.

Ni mu gihe Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ku rubuga rwa X ko igitero bagabye cyatanze umusaruro; ashinja u Burusiya guha Iran ubufasha mu bya gisirikare.

Perezida wa Ukraine yashimangiye ko u Burusiya bwakomeje gukoresha ibyogajuru mu kugenzura ibihugu byo mu Kigobe n’ibirindiro bya gisirikare bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri muri ako karere ndetse ngo ayo makuru yahawe Iran iyashingiraho irasa ibyo bihugu.

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 27, 2026
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE