Abarenga ibihumbi 300 bamaze kwimurwa n’inkongi zibasiye u Bufaransa na Espagne

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 27, 2026
  • Hashize amasaha 6
Image

Inkongi z’umuriro zatewe n’ubushyuhe bukabije zikomeje kwibasira u Bufaransa na Espagne zimaze kuvana mu byabo abantu barenga ibihumbi 300 mu bihugu byombi.

Inkongi yadutse mu Bufaransa kuva ku wa 22 Nyakanga 2026, ihereye mu karere ka Gironde mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Bufaransa mu gihe iyo muri Espagne yatangiriye mu Ntara ya Ávila, Madrid n’akarere ka Valencia tariki ya 24 Nyakanga 2026, nkuko byemejwe n’ikinyamakuru The Guardian.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Kanama, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron arayobora inama y’Abaminisitiri y’igitaraganya yiga kuri icyo kibazo cy’inkongi ikomeje gusatira umujyi wa Bordeaux uri mu Majyepfo y’Uburengerazuba, mu gihe Minisitiri w’Intebe wa Espagne Pedro Sánchez ategerejwe gusura uturere nka Valencia twibasiwe n’inkongi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Bordeaux, Thomas Cazenave, yavuze ko ikindi cyiciro cy’ubushyuhe bukabije biteganyijwe ko bushobora kurushaho kugora ibikorwa byo kuzimya umuriro, uri nko mu ntera ya kilometero 15 uvuye mu mujyi wa Bordeaux, yongeraho ko nta gahunda ihari yo kwimura abaturage bagera ku 850 000 batuye muri uwo mujyi.

Mu cyumweru gishize Perezida Macron yavuze ko u Bufaransa buzasana ibyangiritse byose kandi ko leta izakomeza gufasha abaturage igihe cyose bizaba bikenewe.

Abantu ibihumbi bamaze kwimurwa mu bice bikikije Bordeaux, mu gihe Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Gihugu w’u Bufaransa, Laurent Nuñez, yavuze ko ibintu bikomeje kuba bibi cyane, asobanura ko umuriro uhindura icyerekezo mu buryo butateganyijwe kandi ukomeje kwegera umujyi.

Ikigo gishinzwe iteganyagihe mu Bufaransa cyaburiye abaturage ko guhera ku wa Kabiri, tariki ya 28 Nyakanga ubushyuhe bushobora kuzagera kuri dogere selisiyusi 40 mu duce tumwe na tumwe tw’Igihugu kandi ibintu bishobora kurushaho gukomera.

Izo nkongi zikomeje kwangiza byinshi aho mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Bufaransa hahiye hegitari zirenga 42 000 ndetse kuva uyu mwaka watangira, hegitari zigera ku 98 000 zimaze gushya, mu gihe muri Espagne mu Ntara ya Ávila, umuriro watwitse hegitari zirenga 50 000.

Abarenga ibihumbi 300 bamaze kwimurwa n’inkongi zibasiye u Bufaransa na Espagne
  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 27, 2026
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE