Umunyamakuru Dashim yambitse impeta y’urukundo umukunzi bamaranye imyaka 7
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Dushimimana Jean de Dieu uzwi nka Dashim yambitse impeta y’urukundo Niwemugore Donatha bamaze imyaka 7 bakundana avuga ko kubaka umuryango ari ikintu gikomeye bityo gufata umwanya ukiga k’uwo muzawubakana ari ingenzi.
Ni amakuru yashyizwe ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere ariko ibyo birori bikaba byarabaye ku mugoroba w’itariki 25 Nyakanga 2026, aho abo bombi batangiye imyiteguro iganisha ku gushinga urugo.
Mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya, Dashim yavuze ko kumara iyo myaka irindwi yose byari mu rwego rwo kwitonda kurushaho kumenyana byimbitse kuko kubaka umuryango atari ikintu cyoroshye ari na yo mpamvu byabasabye kwitonda bombi.
Yagize ati : “ Byasabye imyaka iri hagati y’itanu n’irindwi, hari igihe uba ufite umuntu ariko ugategereza igihe cy’Imana kugira ngo wanzure uti ‘uyu muntu ni we wa nyawe’, unakora n’ubushakashatsi, wibaza uti ‘se koko nkurikije ibyo mbona imbere, akazi kanjye, imibereho isanzwe, ibyo nanga n’ibyo nkunda uyu koko ni we wa nyawe?”
Dashim avuga ko iyo myaka ishize atari we gusa wigaga ku muunzi we ahubwo na we yabikoze nyuma bakemeza ko bakomezanya urugendo rw’ubuzima ari yo mpamvu yamwambitse impeta y’urukundo kugira ngo batangirane urugendo rw’imyiteguro y’ubukwe.
Agaruka ku mpamvu n’akamaro ko kwiganaho kw’abakundana mbere y’uko bafata umwanzuro wo kubigaragariza inshuti n’imiryango Dashim avuga ko kubaka urugo ruzashibukaho umuryango atari ibintu byo guhubukirwa.
Ati: “Buno buzima tubamo iyo ufite umuryango birafasha mu bintu byinshi, Iyo uba wenyine hari ibintu uba utitaho ni yo waba uri umuhanga kajana, ariko iyo ufite umuryango hari ibijya ku murongo cyane, kandi iyo ufite umuryango inshingano ziriyongera bikongera icyanga cy’ubuzima. Twavutse mu muryango tugomba natwe kuwubaka kandi bisaba kwitonda kugira ngo ukore umuryango mwiza uzashibukaho abantu bazima.”
Abajijwe ku gihe bateganya gukorera ubukwe Dashim yavuze ko bigoye gutangaza igihe neza kuko ibihe bihinduka ariko kandi akurikije ibiri muri gahunda bafite bitazatinda.
Ati: “Buriya intambwe ya mbere ni ugufata umwanzuro, iyo wafashwe ibindi birisobanura gusa ntibizatwara igihe kirekire. Biragoye ko twatangaza ibihe kuko ntawe uwibigena ariko hari igihe umuntu aba ateganya, turapanga Imana igasohoza.”
Akomeza avuga ko nyuma y’imico n’imyitwarire ya Niwemugore yamunyuze ikindi cyamunyuze cyane ari izina rye kuko ryahuraga n’imico n’imyitwarire yifuzaga mu mugore bakubakana ati: “Nararyumvise ndanagenzura ndavuga nti ‘Ni we, Ni we koko”
Dashim azwi cyane mu gutegura ibitaramo bishingiye ku kiganiro akora kuri RadioTV10, yise ‘Inzu y’Ibitabo Summit’ bihuza abanditsi b’ibitabo n’abasomyi bigakorwa hagamijwe kwigisha no gutanga ubutumwa bufasha abantu kwiteza imbere.

