Umutoza Kanyankore Gilbert ‘Yaoundé’ yitabye Imana

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 25, 2026
  • Hashize amasaha 5
Image

Kanyankore Jean Gilbert wamenyekanye nka Yaoundé, mu mupira w’amagaru w’u Rwanda n’u Burundi, yitabye Imana ku myaka 72 azize uburwayi yari amaranye igihe kirekire.

Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 2026, aho yaguye mu Bitaro bya Bumerec i Burundi.

Kanyokore yamenyekanye cyane akinira Vital’O FC yo mu Burundi yabereye umukinnyi ndetse n’umutoza mu gihe cy’imyaka 30, aho yegukanye ibikombe 21.

Nyuma yaho yatoje Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Rwanda B) igihe gito, anyura muri Rayon Sports, APR FC, Kiyovu Sports, Les Citadins (AS Kigali) ndetse na Bugesera FC ari nayo yatoje bwa nyuma mu Rwanda.

Nyakwigendera yavukiye mu Karere ka Huye mu 1954, akiri muto iwabo bimukira i Burundi, ari na ho yakuriye kugeza arangije amashuri yisumbuye agakomereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Kanyankore Jean Gilbert wamenyekanye nka Yaoundé yitabye Imana ku myaka 72
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 25, 2026
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE