Kenya: William Ruto ni we watorewe kuba Perezida

William Ruto yatsinzeamatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 50.49%, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ya Kenya, Wafula Chebukati.
Abakomiseri bane kuri barindwi ba Komisiyo y’Amatora, bari basohotse muri Bomas of Kenya ahatangarijwe ibi, bajya kubwira abanyamakuru ko bitandukanyije n’amakuru atangajwe n’Umuyobozi wa Komisiyo .
Bavuze ko bitandukanyije n’ibyavuye mu cyociro cya nyuma cyo kubarura amajwi kirimo ibikorwa by’umwijima. “
BBC ivuga ko nyuma yo gutangazwa ko yatsinze amatora, William Ruto yashimiye Imana n’abaturage ba Kenya kuko ngo “hari ibyari byitezwe ko tutagera hano”.
Ku majwi arenga miliyoni 7 z’abatoye, Visi-Perezidaucyuye igihe William Ruto yatsinze mukeba we RailaOdinga, wagize amajwi 48,85%. Ibisubizo byaribiteganyijwe byanabanje kwangwa na benshi mu bagize Komisiyo y’amatora, barimo Visi-Perezidawayo, Juliana Cherera wavuze ko adashobora”kuryozwa ibisubizo bizatangazwa” kubera “imiterereidahwitse y’ibikorwa”, mu gihe yahamagariyeAbanyakenya kurangwa n’ituze.
Mu migabo n’imigambi nyamukuru byo kwiyamamazakwa William Ruto harimo: kugabanya ibiciroby’ibiribwa imbere y’ifaranga rikabije, gushakira akaziabaturage be, cyane cyane urubyiruko, guteza imbereinganda ati “Tuzateza imbere inganda z’imyenda, umuringa, ibiti, kugira ngo tubone akazi gahagije”, nk’uko yari yabitangaje mu ntangiriro z’uku kwezi i Nyeri.