Rubavu:  Afungiye amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kamena 4, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image

Kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwa Kanama mu Karere ka Rubavu, hafungiye Barayavuga Suzanne w’imyaka 71, wo mu Mudugudu wa Runandi, Akagari ka Nyundo, Umurenge wa Nyundo, Akarere ka Rubavu, akurikiranyweho amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside yabwiye Umukuru w’uwo Mudugudu Urinimana Iluminée, ku wa 2 Kamena 2026 ubwo yari amubwiye kuzifatanya n’abandi ku wa 3 Kamena 2026 kwibuka imiryango yazimye.

Urinimana Illuminée yabwiye Imvaho Nshya ko byabaye mu ma saa saba n’igice z’amanywa ku wa 2 Kamena 2026 ubwo yari avanye n’abandi Bakuru b’Imidugudu ku Biro by’Umurenge wabo wa Nyundo mu nama yateguraga kwibuka imiryango yazimye, bukeye ku wa 3 Kamena 2026.

Ati: “Nari nicaye hafi y’Ibiro by’Umurenge ndimo mbwira abaturage batambuka kujya mu nteko  yari igiye kuba, nanabibutsa kuzitabira bose igikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye mu Murenge wacu ku rwego rw’Akarere ka Rubavu.

Yongeraho ati: “Barayavuga Suzanne yanyuzeho mbimubwiye arambwira ati ‘jye se ndajya kwibuka iki? Data, Mama n’abavandimwe banjye bose barapfuye. Hari ubibuka? Mujye kwibuka mwe mufite igihe n’abo mwibuka.’ Nta kindi yongeyeho, ntiyavuze abo avuga batibukwa uwabishe n’igihe biciwe, yarakomeje arigendera, n’Inteko y’abaturage ntiyayitabira.’’

Urinimana avuga ko yahise aha amakuru Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyundo, anabivuga mu Nteko y’abaturage. Umukecuru yageze iwe ahita ajya kuri santere y’ubucuruzi ya Mahoko guhaha afatwa avayo agezwa ku biro by’Umurenge wa Nyundo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’uyu Murenge Shema Justin, aje abimubajije abisubiramo uko yabivuze. Amubajije niba atarwaye, amubwira ko ari muzima, nta burwayi bumurimo. Yahise ashyikirizwa inzego z’umutekano.

Anavuga ko muri uyu Mudugudu nta mateka ye yihariye bazi kuko yahaje nk’umwimukira ahagura ikibanza anazana umuhungu we bombi barahubaka, uwo muhungu we afite umugore n’umwana. Ntibazi aho yaje aturuka.

Uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Nyundo, Kayitesi Epiphanie, avuga ko bibabaje cyane kuko uyu ari uwa 2 ugaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside muri uyu Murenge kuva ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byatangira muri uyu mwaka.

Akurikiye uwitwa Ngirumpatse Faustin na we w’imyaka 71, ubwo ku wa 7 Mata 2026 hatangizwaga Icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’ikiganiro cyo kwibuka, uwitwa Harelimana Canisius yagitangagaho igitekerezo, Ngirumpatse abwira uwo bari bicaranye, ko ibyo Harelimana avuga nta shingiro bifite ko na we yishe Abahutu.

Kayitesi Epiphanie ati: “Kuba amagambo nk’aya yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside avugwa n’abantu bangana, bombi b’imyaka 71, babonye Jenoside yakorewe Abatutsi, bazi ukuri kwayo birababaje cyane.  Baradukomeretsa cyane. Turasaba rwose abakuze kwirinda kuroga abato babashyiramo ingengabitekerezo ya Jenoside yabokamye.

Tuba twibaza icyo babwira abana  n’abuzukuru babo iyo baganira. Turasaba abaturage kwirinda amagambo nk’ariya akoma mu nkokora gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.” Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyundo, Shema Justin, na we yamaganye ayo magambo, asaba abaturage kwirinda amagambo nk’aya akomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Twamufashe, twamushyikirije RIB, Sitasiyo ya Kanama. Turasaba abaturage kwirinda amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ubwabo bazi aho yatugejeje, kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.’’

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kamena 4, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE