Burera: Ubuhamya bwa Iyamumpaye wahungiye mu gihugu cye imyaka ine

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gicurasi 12, 2026
  • Hashize amezi 3
Image
Iyamumpaye avuga ko yahungiye mu gihugu hagati arara aho bwije kandi ari n'aho avuka

Mu gihe u Rwanda n’Akarere ka Burera byibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayirokotse bakomeje gusangiza abandi ubuhamya bw’inzira itoroshye banyuzemo, bagamije gusigasira amateka no gukangurira urubyiruko kuyigiraho.

Mu buhamya bwatanzwe ku rwibutso rwa Rusarabuye, Iyamumpaye Saidate yagaragaje ubuzima bukomeye yanyuzemo kuva akiri umwana, ubuzima bwaranzwe no gutotezwa, guhunga kenshi no kubura abe.

Yavukiye mu cyahoze ari Komini Cyeru mu Karere ka Burera, aho yavuze ko nubwo Jenoside yamusanze akiri muto, ibimenyetso by’urwango byari byaratangiye kugaragara kuva mu 1990.

Yagize ati: “Nari nkiri umwana, ariko natangiye kubona ko kuba Umututsi ari icyaha kuva mfite imyaka 13 y’amavuko. Ku ishuri barankubitaga, bakantuka, bakanyita amazina mabi. Umutima wanjye wahoranaga   ubwoba bwo gutukwa.”

Ihohoterwa ryakomeje gukaza umurego, aho abasirikare b’icyo gihe basakaga iwabo babashinja guhisha intwaro, nubwo ntacyo babonaga mu nzu yabo gifite aho gihuriye n’inkotanyi.

Yagize ati: “Baradusakaga hose, bagasiga baduteye ubwoba, batubwira ko tugomba kwitandukanya n’Inyenzi. Aho ni bwo numvise ko turi abantu bagomba kwangwa, kandi ko isaha n’isaha twazicwa.”

Yagarutse ku rupfu rwa se wishwe nyuma yo gukorerwa iyicarubozo, avuga ko ari kimwe mu byamukomerekeje cyane.

Yagize ati: “Baramujyanye bamukubita bikomeye, bamugarura ari intere.  Nyuma yaho baramwishe. Icyo gihe numvise Isi irangiye gusa nakomeje kuzerera hose kugeza inkotanyi zidusanze ahahoze ari Nyamugari ubu ni mu Karere ka Nyabihu.”

Akomeza avuga ko ngo nyuma yaho, ubuzima bwe bwahindutse ubuhunzi budashira, aho yahunze ava i Cyeru ajya Ndusu, Kigombe na Nkuri, ariko hose ntiyigeze abona amahoro.

Yagize ati: “Twari impunzi mu gihugu cyacu. Twaryamaga tutazi niba tuzarokoka bucyeye, twacunganaga gusa nuko bucyeye , muri rusange twari twarapfiriye mu mitima.”

Mu gihe Jenoside yatangiraga mu 1994, ubwicanyi bwafashe indi ntera, Abatutsi bahigwa nk’inyamaswa.

Ygize ati: “Nabonye abantu bicwa mu maso yanjye. Numvaga igihe cyanjye kigeze, nta cyizere cyari gisigaye, nageze nanjye ubwo nisabira kwicwa cyangwa se ngo mbone icyankura ku Isi ariko ntabwo Imana yabikunze, kuko yazanye Inkotanyi ziratubohora none ubu ndi umubyeyi kandi mfite igihugu cyiza aho umuntu yisanzura ntazizwe uko yavutse.”

Yagaragaje ko hari abagerageje kugira umutima w’ubuntu bakabahisha, nubwo byabashyiraga mu kaga. Iyamumpaye yavuze ko kurokoka kwe byatewe n’ingabo za RPA- Inkotanyi zahagaritse Jenoside.

Yagize ati: “Inkotanyi zaje ari urumuri mu mwijima. Zaturokoye mu maboko y’abari bariyemeje gukuraho ubwoko bw’Abatutsi burundu no gukora Jenoside.”

Mwambutsa na we wo mu Karere ka Burera witabiriye icyo gikorwa, na we watanze ubuhamya bushimangira uruhare rw’Inkotanyi mu kurokora Abatutsi mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya.

Yagize ati: “Twari twamaze kwiheba burundu. Abenshi bari bamaze kwicwa n’abari basigaye nta cyizere bari bagifite. Mu by’ukuri, iyo Inkotanyi zitaza, nta n’umwe wari gusigara.”

Yakomeje avuga ko kubona ingabo za RPA- Inkotanyi byari nk’igitangaza cyongeye kubasubiza ubuzima.

Yagize ati: “Inkotanyi zadusubije ubuzima. Twabonye ko hari icyizere cyo kubaho, nubwo twari twaramaze kwiheba.”

Nubwo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bavuga ko bakomeje kubana n’ibikomere byo ku mutima, bashimangira ko bakomeje urugendo rwo kwiyubaka.

Iyamumpaye ati: “Nubwo twanyuze mu bikomeye, tugomba kubaho. Kwibuka ntibikwiye kudusubiza inyuma, bikwiye kudukomeza.”

Yanasabye abafite amakuru ku hantu abishwe bajugunywe kuyatanga, kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro kibakwiye.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice we ashimira ubutwari no kwihangana by’abarokotse Jenoside, anabizeza ko igihugu gikomeje kubaba hafi.

Yanibukije urubyiruko ko rufite inshingano zo kurinda amateka no guharanira u Rwanda ruzira urwango.

Icyo gikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Rusarabuye, ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, aho hashyizwe indabo mu rwego rwo kubunamira no kubaha icyubahiro, kugeza ubu hakaba hashyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside 5.

Burera hibutswe Abatutsi bazize Jenoside bari batuye mu cyahoze ari Komini Cyeru
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gicurasi 12, 2026
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE