2022-2026: Abakozi ba Leta 329 birukanwe mu kazi kubera imyitwarire mibi

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 14, 2026
  • Hashize amasaha 6
Image

Raporo ya Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC) yagaragaje ko kuva mu 2022 kugeza ubu mu 2026, abakozi ba Leta 1056 bahawe ibihano kubera imyitwarire mibi mu kazi, aho abagera kuri 329 birukanwe mu kazi, bingana na 31,1%.

Ibi byagarutsweho ku wa 13 Gicurasi 2026, mu Nama ya Gatatu, yahuje NPSC n’ibindi bigo hagamijwe gusuzuma no kuganira ku myitwarire mbonezamurimo y’abakozi ba Leta. Iyo Raporo yagaragaje ko ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023, abakozi ba Leta 257 bahawe ibihano kubera imyitwarire mibi, muri bo 58 birukanwa mu kazi, bingana na 22,5%.

Mu mwaka wa 2023/2024, hahanwe abakozi 182, muri bo 73 birukanwa mu kazi, bingana na 28,4%. Mu mwaka wa 2024/2025, abahanwe bageze kuri 278, aho 96 birukanwe mu kazi, bingana na 37,3%. Ni mu gihe mu bihembwe bitatu bya mbere by’umwaka wa 2025/2026, hamaze guhanwa abakozi 339, barimo 102 birukanwe, bingana na 30,2%.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NPSC Muganza Angelina, yavuze ko imyitwarire mibi y’abakozi ba Leta idahombya gusa abaturage baba bakeneye serivisi nziza, ahubwo ko inahombya Leta n’abakozi ubwabo. Yavuze ko igihe umukozi wa Leta agaragaweho amakosa akomeye kugeza yirukanwe, Leta iba yahombye amafaranga yashowe mu kumushaka, kumutoza no kumukoresha, ndetse ikanagomba gushaka undi umusimbura.

Yasabye abakoresha kujya baha abakozi amahugurwa ahagije ku myitwarire mbonezamurimo kuva batangiye akazi, kuko hari benshi batangira imirimo basobanuriwe inshingano zabo gusa, ariko ntibigishwe bihagije ku ndangagaciro n’imyitwarire ibakwiye.

Yagize ati: “Kutitwara neza bihombya Leta mu buryo bwa serivisi uwo mukozi atanga. Kugira ngo umukozi agiye gushyirwa mu kazi hakoreshwa amafaranga. Leta igahomba amafaranga amusimbura kubera wenda yirukanwe, ariko nk’umukozi wa Leta arahomba kuko yari yitunze, wenda agiye kuba utagira akazi.”

Himakajwe ubuziranenge mu mitangira serivisi za Leta

Umuyobozi Mukuru  w’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, Murenzi Raymond yavuze ko hashyizweho amabwiriza y’ubuziranenge ajyanye no kunoza serivisi zitangwa mu nzego za Leta, azwi nka R600, hagamijwe guteza imbere imitangire ya serivisi inoze no gukomeza kwimakaza imyitwarire myiza mu bakozi ba Leta.

Yagize ati: “Ikiri muri aya mabwiriza y’ubuziranenge ni uguhora twisuzuma kugira ngo tumenye ngo isi serivisi tugomba gutanga nk’urwego rwa Leta niba tuyubahiriza.” Yashimangiye ko amabwiriza y’ubuziranenge aho yimakwaje mu bindi bihugu byatanze umusaruro.

Murenzi yavuze ko ikigo cya Leta kugira ngo kibe cyujuje amabwiriza y’ubuziranenge ajyanye n’imyitwarire mbonezamurimo kiba kigomba kugira abayobozi beza kandi gifite inyandiko igaragaza uko serivisi zitangwa.

Yagize ati: “Kimwe mu bintu bidukomereye, ni ukutagira inyandiko zigaragaza uko dutanga serivisi buri munsi, aho usanga niba umuyobozi avuye mu kigo runaka ugasanga harahora impinduka, kubera umuyobozi cyangwa umukozi mushya winjiye mu nshingano, ntasobanurirwe inzira serivisi isanzwe itangirwamo.”

Izo nzego za Leta zihaye umukoro wo kwandika amabwiriza atandukanye ajyanye n’imyitwarire mbonezamurimo mu rwego kunoza akazi. U Rwanda rufite intego yo mu cyerekezo 2050 yo kunoza imitangira ya serivisi mu bakozi ba Leta ikagera ku gpimo cya 90% mu gihe kuri ubu biri kuri 73%.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa, wa NPSC, Muganza Angelina yashimangiye ko imyitwarire mibi y’abakozi ba Leta ihombya Igihugu
Umuyobozi Mukuru wa RSB Murenzi Raymond yavuze ko harimo gutegurwa amabwiriza anoze y’ubuziranenge agamije gufasha abaturage kugira imitwarire myiza ituma batanga serivisi nziza
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 14, 2026
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE