Kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga byageze kuri 321%- BNR

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ugushyingo 11, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR yatangaje raporo igaragaza isesengurwa ry’ibyagezweho n’iyo Banki mu kubungabunga agaciro k’ifaranga no kubaka urwego rw’imari rutajegajega, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/25, aho agaciro ko kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga ku Musaruro Mbumbe w’Igihugu byavuye kuri 211% muri Kamena 2024 bigera kuri 321%.

Iyo raporo igaragaza ko Serivisi z’uburyo bwo kwishyurana amafaranga make bwihuta buhuriweho n’ibigo by’imari bitandukanye (eKash) zakomeje kugaragaza ubwiyongere ku kigero cya 301% zigera kuri miliyari 37,7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Igipimo cy’umutungo w’amabanki ushobora kubyazwa amafaranga mu gihe kirekire (NSFR) wavuye ku 136% muri Kamena 2024 ugera ku 151%, Igipimo cy’urwunguko cya Banki Nkuru y’u Rwanda cyavuye kuri 7,0% kigera kuri 6.5%, Impuzandengo y’umwaka y’izamuka ry’ibiciro yari ku 7,9% muri Kamena igera kuri 5,7%.

Raporo kandi yagaragaje ko Umusaruro Mbumbe w’Igihugu wazamutse ku kigero cya 6,3% ku mpuzandengo y’umwaka, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro warazamutse ugera kuri 7,0% muri Kamena 2025, byari biteganyijwe ko ibiciro by’ibicuruzwa by’ibikomoka kuri peteroli bizagabanyukaho 12,4% mu mwaka wa 2025, Igipimo cy’urwunguko cya Banki Nkuru y’u Rwanda (CBR) cyaramanuwe kiva kuri 7 ku ijana muri Kamena 2024 kigera kuri 6,5 ku ijana muri Kanama 2024 kigumishwaho kugeza muri Gicurasi 2025.

Iyo raporo ikomeza igaragaza ko Banki Nkuru y’u Rwanda kandi yasohoye inoti nshya z’amafaranga y’u Rwanda, iya 5000 n’iya 2000, mu mpera za Kamena 2025, ubwizigame bw’Igihugu mu madovize bwari amezi 4,8 naho umutungo wose w’urwego rw’imari wazamutse ku kigero cya 22,6% igera kuri Tiriyari 14,3 muri Kamena 2025, uvuye kuri Tiriyari 11,6 muri Kamena 2024, birenga izamuka rya 20,9 ku ijana ryagezweho mu mwaka wabanje.

Igipimo mpuzandengo cy’umutungo w’amabanki ushobora kubyazwa amafaranga mu gihe gito (LCR) cyari kuri 289,1% muri Kamena 2025, Banki Nkuru y’u Rwanda yatanze impushya 78 zemerera gukora ibigo by’imari bitakira amafaranga abitswa. Muri Kamena 2025, amakoperative yo kubitsa no kuguriza 99, yahurijwe hamwe akorwamo SACCO 7 zo ku rwego rw’Akarere (D-SACCOs).

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ugushyingo 11, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE