Perezida Kagame yageze i Conackry muri Guinea
Perezida Paul Kagame yageze i Conackry muri Guinea aho yatangiye uruzindiko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Ku munsi wa mbere w’uru ruzinduko Perezida Kagame yifatanyije na mugenzi we, Mamadi Doumbouya mu gutangiza umushinga wa Simandou Iron Ore, ufatwa nk’umushinga munini kurusha iyindi y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro uri gukorwa ku Isi.
Ibirombe bya Simandou biherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Guinée ni byo bibitse amabuye y’agaciro y’ubutare menshi ku Isi. Abahanga bagaragaza ko harimo apima toni ziri hagati ya miliyoni eshatu n’enye.
Biteganyijwe ko ubwo umushinga wo gutunganya ayo mabuye y’agaciro uzaba wuzuye mu 2030, uruganda rwa Simandou ruzaba rushobora gutunganya toni zigera kuri miliyoni 120 z’ubutare.
Ku wa Gatatu tariki ya 12 Ugushyingo 2025, Perezida Kagame na Mamadi Doumbouya bazatangiza ku mugaragaro inama ya TAS (Transform Africa Summit) itegurwa n’Umuryango Smart Africa Alliance, ikaba izigirwamo uko iterambere rya Afurika ryakwihutishwa.
Abitabiriye iyi nama n’abahanze ibishya bazaganira ku ikoreshwa rya AI mu guteza imbere ubukungu bwa Afurika, gukomeza urwego rw’imiyoborere no kongera imbaraga mu guhanga ibishya ku mugabane wa Afurika


