Miky yasezeranyije AG Promoter wamwambitse impeta kuzamurwanira ishyaka

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 10, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Umukinnyi wa Filime uri mu bakunze kugaragara no kuvugwaho byinshi ku mbuga nkoranyambaga Mukobwajana Asifiwe, uzwi nka Micky yashimiye umukunzi we Agiraneza Pacifique uzwi nka Ag Promoter, wamwambitse impeta y’urukundo amusezeranya kuzamurwanira ishyaka.

Ni amwe mu magambo yavuze mu ijambo rye ryo gushimira mu birori yambikiwemo impeta y’urukundo byabaye mu ijoro ry’itariki 9 Ugushyingo 2025. Byabereye i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

Mu kuvuga ijambo rye yagaragaje amarangamutima ye ashimira abitabiriye ndetse n’umukunzi we amwizeza ko azamurwanira ishyaka mu bamuvuga nabi.

Yagizde ati: “Ndishimye cyane, natunguwe no kuhasanga inshuti zanjye n’abavandimwe.

Nta byinshi navuga usibye kugushimira wankunze uko ndi, unkundira umwana w’umukobwa, Imana ijye iguha umugisha. Ni yo mpamvu nanjye nibakuvuga nzajya mbabwira nti ‘Cira birarura.”

Nubwo aba bombi batatangaje itariki ariko bateguje ko bafite gahunda y’ubukwe, buzaba bugizwe n’ibirori byo gusaba no gukwa no gusezerana imbere y’Imana.

Ibirori byo kwambikana impeta byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye nka Inkindi Aisha, Umukinnyi wa filime Nyambo Jesca, Umuraperi Khalifan, Govinda, Buringuni wo mu itsinda rya ‘Burikantu na Buringuni’, Bahati Makaca wamenyekanye mu itsinda rya Just Family, Muyoboke Alex, Kalisa John (K John), Niyonshuti Yannick uzwi nka ‘Killaman’ n’abandi.

AG Promoter azwi nk’umuhanga mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, yatangiye gukundana na Micky mu 2024, babanza kugira ibanga iby’urukundo rwabo ariko byarangiye babyeruye barushyira ku mugaragaro.

Micky yasezeranyije umukunzi we kuzamurwanira ishyaka
Ag Promoter na Micky batangaje ko batangiye imyiteguro y’ubukwe
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 10, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE