Ubwenge buracyari mu bitabo – Prof Karuranga

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 10, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Prof. Egide Karuranga, inararibonye mu burezi, avuga ko ibitabo byahujwe n’uburezi bukoresha ikoranabuhanga (Digital education) ari kimwe mu byakongera ireme ry’uburezi, akerekana ko ubwenge bukiri mu bitabo.

Mu kiganiro kigufi yahaye Imvaho Nshya, Prof. Karuranga yavuze ko abo mu nzego z’uburezi by’umwihariko abarimu n’abanyeshuri bakwiye kuvana ibitabo by’ubwoko bwose kuri DeMarque.

Avuga ko ari ho hari serivisi z’isomero ry’ikoranabuhanga ryifashishwa kuri za Kaminuza no mu mashuri abanza.

Utarize ku ishuri asoma ibitabo, agorwa no guhuza ibitekerezo, kubiganira, kubicoca no kujya kubyerekana imbere ya bagenzi be kugira ngo bamujore, ibyo ngo ntabyo azashobora ari na cyo kibazo kugeza ubu gihari.

Prof. Karuranga agira ati: “Ntabwo abantu bagisoma noneho haje ibya google umuntu yirasamo akavuga ati mwarimu ndamusubije, oya, ubwenge buracyari mu bitabo.

Ugiye muri google ugashyiramo izina ryanjye, wenda hari aho nanyoye inzoga nabyo biranditse, ibyo ntabwo twabiheraho tuvuga ngo tugiye kubyigisha ahubwo tujya mu isomero ryo ku ikoranabuhanga (Digital Library) kubera ko abahanga bahisemo gushyiramo ibitabo byiza, barabiduha kuri make.”

Asaba ababyeyi kugenzura ibitabo abana babazaniye niba ari ibitabo bigezweho barimo kwiga, niba ari byo biga muri Canada, Sweden na bya bind ingo byo kwirukankira kwiga i Burayi byaba birangiye kuko u Rwanda rwaba rwigisha kimwe n’ibya hariya.

Prof. Karuranga avuga ko igitabo umunyeshuri avana mu isomero ryo ku ikoranabuhanga kiba gihendutse kuruta icyo avana mu isomero.

Akomeza agira ati: “Igitabo bigiramo muri Kaminuza ya Harvard, twifuza ko ari nacyo cyakwigirwamo hano i Kigali.”

Prof. Egide Karuranga afite Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Laval muri Canada.

Yabaye umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo mu Ukwakira 2017, mbere y’uko aba Umuyobozi w’iyo manuza, yamaze imyaka itanu akora muri Kaminuza ya Laval muri Canada (2012- 2017), yigishaga amasomo atandukanye arimo ajyanye n’imicungire y’ibijyanye n’Ubukungu.

Mbere yaho (2006-2007), yabaye Umwarimu muri Virginia State University yigisha ibijyanye no gucunga ndetse no kwamamaza ibikorwa.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 10, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE