Abavuzi gakondo bangizaga Pariki ya Gishwati- Mukura bahindutse abayisigasira
Abavuzi gakondo bangizaga Pariki y’Igihugu ya Gishwati Mukura bashakamo imiti gakondo, barashimira ubuyobozi bwabafashije guhindura imyumvire bukabaca kuri iyo ngeso ahubwo uyu munsi bakaba bafite ibiti bimwe na bimwe bashakaga mu cyanya gikomye bakaba barabihawe bakabitera mu masambu yabo.
Abavuzi gakondo bo mu Karere ka Rutsiro bahamya ko bafataga nk’abanzi umuntu wese wazaga kubabuza kwinjira mu ishyamba rya Gishwati gushakamo ibiti bifashisha mu buvuzi gakondo.
Bamwe muri bo babyumvaga nko gushaka kubuza abavuzi gakondo amahirwe yo kubeshwaho n’ubuvuzi bahisemo, abandi bakabifata nko kubuza abantu kubona amahirwe yo kuvurwa mu buryo bwa kamere.
Abayobozi bahoraga bashyamiranye n’abaturage, kuko byabanje kubafata igihe kinini kumva ko uko bakokora ibiti bya Pariki y’Igihugu ya Gishwati, cyangwa uko bacukura imizi yabyo ari ko baba bongera ibyago byo gutuma hari amoko yabyo arushaho gukendera.
Nyuma y’ubukangurambaga n’amahugurwa bahawe, abavuzi gakondo basigaye baza imbere mu kurengera ibidukikije no kubungabunga Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura.
Mukire Jean Damascene, umwe muri abo bavuzi gakondo, yibuka uburyo mbere batumvaga impamvu yo kubuza umuntu kwinjira muri Gishwati.
Yagize ati: “Twumvaga ko abayobozi batwanga, ko batumva akamaro k’ibyo dukora. Twabonaga uje kuduhagarika nk’umwanzi w’akazi kacu. Twashakaga ibiti by’imiti, imizi n’amashami, ntitwatekerezaga ku ngaruka byagira ku ishyamba. Ariko ubu turasobanukiwe ko twari turi kurisenya, twishimira ko ibidukikije iyo bibungabunzwe inyungu zigera kuri benshi.”
Akomeza avuga ko yabanje kugorwa no kumva ko ari ingenzi kureka gusagarira ibyanya bikomye n’urusobe rw’ibinyabuzima birubarizwamo.
Yahamije ko amasomo bagiye babaha yabakanguye babona uruhare bafite mu guharanira ko urusobe rw’ibinyabuzima bikomeza gusagamba.
Mitari na we uvura gakondo mu Murenge wa Ruhango, avuga ko nyuma yo gusobanurirwa n’inzego zishinzwe kubungabunga ibidukikije. ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), ubu bumvise neza ko kurengera ibidukikije atari ukubabuza gukora, ahubwo ari ukubafasha gukora mu buryo burambye.
Yagize ati: “Twari tuzi ko abavuga ngo ntimukajye muri Gishwati batwanga. Ariko ubwo baduhuguraga, baduha n’ibiti by’imiti byo gutera hafi yacu, twabonye ko ari ukutwongerera ubushobozi. Ubu dufite ibiti nk’umuravumba, umutobwe, umuko n’ibindi byinshi, bituma dukomeza imirimo yacu neza kandi tutangiza ibidukikije.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, avuga ko hari igihe abaturage barimo n’abavuzi gakondo batumvaga neza gahunda yo kurengera ibidukikije, ariko ubu bamaze guhinduka.
Yagize ati: “Hari igihe twafatwaga nk’ababangamiye abavuzi gakondo, ariko twashakaga kubarinda ejo habo. Ubu baratwumva, ndetse bamwe muri bo ni abafatanyabikorwa bacu mu bukangurambaga bwo kubungabunga ibidukikije. Gishwati irasagambye, abakerarugendo baraza, amadovize yinjiye atuma hubakwa amashuri, ibigo nderabuzima n’ibindi bikorwa by’iterambere.”
Dominic Mvunabandi, umukozi wa Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO, we avuga ko ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego zishinzwe kubungabunga ibidukikije ari wo musingi w’iterambere rirambye.
Yagize at: “Igihe cyarageze kugira ngo abantu bose bumve ko ibidukikije ari ubuzima bwabo. Gishwati-Mukura ubu ni ishyamba rishimwa n’Isi yose kubera uburyo abaturage batanze uruhare mu kubirinda. UNESCO ikomeje kubashyigikira mu mishinga y’ubukerarugendo, ubuhinzi n’ubworozi burambye, kandi ikindi cyafashije abo bavuzi ni uko yakomeje kubaha amahugurwa ndetse n’inkunga zinyuranye.”
Kuri ubu, abavuzi gakondo bo muri Rutsiro ntibakijya mu ishyamba gushaka imiti nk’uko byahoze, ahubwo bafite uturima tw’imiti gakondo bateye hafi y’ingo zabo, bakorera mu buryo bubungabunga ibidukikije kandi butanga umusaruro.
Uretse kugabanya ibyangizaga ishyamba, ibi bikorwa byagize uruhare mu kongera ubwiza bwa Pariki ya Gishwati-Mukura, inyamaswa n’inyoni zari zaraburiwe irengero zongera kugaruka, ndetse n’ubukerarugendo bukomeza guteza imbere ubukungu bw’abaturage.

