BNR yahuguye  abagore 122 000 gukoresha ikoranabuhanga mu by’imari

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 31, 2025
  • Hashize umunsi 1
Image

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko mu myaka ibiri n’igice  ishize yahuguye abagore 122 128 bo mu cyaro, gukoresha ikoranabuhanga mu by’imari, by’umwihariko mu kwishyurana hakoreshejwe telefoni ngendanwa.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Ukwakira 2025, mu gikorwa cyo gusoza iyo gahunda y’amahugurwa  wabereye mu Karere ka Rulindo.

Guverineri wa BNR, Hakuziyaremye Soraya, yavuze ko ayo mahugurwa ashingiye ku bushakashatsi bwerekanye ko abagore benshi bakiri inyuma mu gukoresha serivisi z’imari hisunzwe ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Ni gahunda twise ‘gendana konti’, twayitangiye tumaze kubona ubushakashatsi, bwo gukoresha ikoranabunga mu by’imari, bwerekanye ko Abanyarwanda bageze kuri 80%. Dusanga abagore bakoreshaga kwishyurana na telefoni biri 55% kandi tuziko izigendanwa zigera kuri 72% mu gihe abagabo ari 81%.”

Ni gahunda BNR yakoranye n’Uturere, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, n’Iyuburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’andi masosiyete atanga serivisi z’imari.

Guverinera Hakuyiziyaremye ati: “Twiyemeje gukora icyo gikorwa duhereye ku Turere twa Nyamashake na Nyanyaruguru hari abaturage benshi batagerwaho na serivisi z’imari.

Dukomereza  mu Karere ka Ngoma no mu Karere ka Rulindo dufatanyije n’Inama y’Igihugu y’abagore twari twihaye intego muri ako Karere ko abagore 7500 nibura iyi gahunda izarangira bigishijwe ariko byarangiye higishijwe abasage 16 700. Mu gihugu tumaze kwigisha abasaga ibihumbi 122.”

Abahuguwe barimo abahagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF), urubyiruko rw’intore mu ikoranabuhanga n’abajenti ba Mobile Money no bahugura abandi bagore.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Batamuriza Mireille  yashimangiye ko iryo terambere abagore  bigishijwe, bikwiye ko n’abagabo babafasha kugira ngo rigerweho uko bikwiye.

Yagize ati:”Ibyo ntibyagerwaho umugabo atabigizemo uruhare, ubungubu Isi idutegeka ko twese tubanamo hari ubwo usanga umugabo aribangamira.

Ni byiza ko bamenya ko gushyigikira umwana w’umukobwa umugore cyangwa mushiki wabo ari ingenzi cyane”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Rugerinyange Theoneste, yavuze ko kwigisha abo bagore byatanze umusaruro ufatika.

Ati: “Twabonye impinduka zigaragara, aho abagore benshi batangiye gufunguza konti binyuze mu ikoranabuhanga, barizigamira kandi bakoresha mobile money mu bucuruzi.”

Yashimangiye ko  hanabayeho kongera imikoranire hagati ya koperetive z’abagore n’ibigo by’ubucuruzi himakazwa uburinganire n’ikoranabuhanga.

Uwiragiye Janviere  utuye mu Murenge wa Tumba, mu Karere ka Rulindo, umwe mu bagore bahuguwe na BNR yabwiye Imvaho Nshya ko ubu yishimira ko yamenye kubika amafaranga kuri telefoni akaba atekanye.

Yagize ati: “Ubu tubika amafaranga kuri telefoni aho kuyatwara mu bikapu. Biturinda kuyabura kandi byorohereza ubucuruzi bwacu. Njyewe ncuruza ifu y’ubugari kandi byanteje imbere kubera aya mahugurwa”.

BNR ivuga ko iyi gahunda yateje imbere umuco wo kwizigamira no gukoresha ikoranabuhanga, ndetse ikongera ubufatanye hagati ya koperative z’abagore n’ibigo by’imari.

Gendana Konti imaze gukorerwa mu Turere turindwi turimo Nyaruguru na Nyamasheke aho yatangiriye, hahuguwe abagore 10 500, , Ngoma 16 036, Rulindo 16 751, Ngororero 29 496, Gakenke 27 490  na Nyabihu 20 965.

BNR ifite intego yo kuyagura ikagera nibura mu Turere 19.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Hakuziyaremye Soraya yavuze ko BNR izakomeza guhugura abagore bo mu cyaro gukoresha ikoranabuhanga
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Batamuriza Mireille yashimangiye ko abagabo bakwiye gufasha abagore kwiteza imbere binyuze mu ikoranabuhanga
Uwiragiye Janviere umwe mu bagore bahuguwe gukoresha ikoranabuhanga yishimira ko amafaranga ye atekanye
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 31, 2025
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE