Sgt. Maj. Gashugi witandukanyije na FDLR afite umutungo wa miliyoni 20 Frw
 
   
  
    
  
Kuva mu gihe cy’Abacengezi kugera ku ishingwa ry’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu 2000, Sergent Major Gashugi Faustin yari mu barwanyi b’imbere batifurizaga ineza u Rwanda rwabohowe na RPF Inkotanyi, ariko nyuma yo kubona ko ibyo arwanira ari amafuti agatahuka, ubuzima bwe bwarahindutse.
Uyu mugabo w’imyaka 60 uvuka mu Karere ka Nyaruguru yatahutse mu 2002, mu cyiciro cya kabiri cy’abitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), none uyu munsi atunze ibifite agaciro ka miliyoni zisaga 20 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ubuhamya bwa Sergent Major Gashugi Faustin, wahoze mu ngabo za Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi (Ex-FAR), bwakoze ku mitima y’abahoze mu mitwe yitwaje intwaro barimo FDLR, Nyatura na Mai-Mai ubwo basozaga amasomo yabo mu Kigo cya Mutobo, agamije kubasezerera no ku basubiza mu buzima busanzwe.
Muri ubwo buhamya yatanze ku basozaga icyiciro cya 75 ku wa Kane tariki ya 30 Ukwakira 2025, yavuze ko intangiriro y’urugendo rw’iterambere yabaye ubufasha yaherewe mu Kigo cya Mutobo.
Yagize ati: “Natahanye umutima w’ibyishimo. Nahawe ibihumbi 60 byo gutangirana ubuzima bushya, ariko ni ayo yahinduye amateka yanjye.”
Gashugi avuga ko ayo mafaranga yayaguzemo ibikoresho by’ubuhinzi, ndetse ahabwa n’akazi mu kubaka umuhanda wa Mpazi–Rusororo.
Amahirwe y’ubutaka n’ubumenyi yakuye mu Kigo cya Mutobo yamufashije gutera imbere, ubu ni umuhinzi w’imboga, imbuto, imyumbati n’urutoki, kandi yinjiza agatubutse.
Gashugi avuga ko buri munsi agurisha imboga i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, zifite agaciro k’ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda, kandi mu kwezi akinjiza amafaranga arenga miliyoni 1.8.
Afite abakozi 10 bahoraho na banyakabyizi 30 ahemba buri munsi, we ubwe akaba yigenera umushahara w’amafaranga y’u Rwanda 500.000 buri kwezi.
Yatangiye ahinga kuri are 20, ariko ubu afite hegitari 5 z’ubutaka, yubatse inzu nziza kandi umutungo we ugeze kuri miliyoni 20 Frw, ibintu nanone ngo byazamuwe no gukorana n’ibigo by’imari.
Ati: “Natangiriye ku bihumbi 60, none ubu ndi umucuruzi n’umuhinzi witeje imbere, mbikomora ku buhinzi bwa kinyamwuga. Abari mu mashyamba nabagira inama yo gutaha kuko iterambere riri mu mahoro, si mu ntambara.”
Bamwe mu bavuye muri FDLR baseserewe mu cyiciro cya 75, bashimangira ko ubuhamya bwa Gashugi bwabateye icyizere n’imbaraga
Solda Mukamana Claudine, yagize ati:“Umugabo wanjye yaguye mu mashyamba ya Congo, nsigara ndi jyenyine n’abana icyenda. Natahukanye na bo nta cyo mfite, ariko ubu mfite icyizere.

Abatashye mbere yanjye banyeretse ko bishoboka gutangirira ku bintu bike ukagera kure, kuko Gashugi ni urugero rufatika. Twabeshywe byinshi cyane kuko batubwiraga ko we yageze mu Rwanda bakamwica.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominic, yijeje abasoje amasomo muri icyo cyiciro ko bafite umutekano usesuye mu Rwanda kandi abasaba gukoresha neza amahirwe bahawe yo kubaka ubuzima bushya.
Yagize ati: “Leta y’u Rwanda izakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byo gufasha buri wese wifuza kwitandukanya n’imitwe yitwaje intwaro aje gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda. Muhumure mwageze mu rwababyaye, kandi ruzakomeza guharanira ko mubaho neza mugende mube umusemburo w’amahoro mu bo musanze mu muryango Nyarwanda muharanire kwiteza imbere.”
Imibare itanga na Komisiyo Ishinzwe gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe abahoze mu Ngabo (RDRC) igaragaza ko kugeza ubu, abamaze kuva mu mashyamba ya Congo bagasubizwa mu buzima busanzwe barenga ibihumbi 12.

 
    
   



 
 
 
 
 
 
 
 
 
 
 
 
 
    
   