Gaza: Isiraheli yishe abantu 90 nyuma y’umusirikare wayo wishwe na Hamas
Abanyepalestina 90 baguye mu bitero bya Isiraheli byibasiye Gaza ku mugoroba wo ku wa 28 Ukwakira 2025, nyuma yo gushinja Hamas kwica umusirikare wayo.
Ingabo za Isiraheli zatangaje ko zagabye ibitero mu bice birimo abagizi ba nabi mu rwego rwo kwihimura ku byo zise kwica amasezerano y’agahenge yagizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Minisitiri w’Ingabo wa Isiraheli Israel Katz ashinja Hamas kuba nyirabayazana w’igitero cyagabwe muri Gaza cyaguyemo umusirikare wayo, avuga ko Hamas yishe amasezerano yo gutanga imibiri y’abantu bayo yafashe bugwate.
Hamas yavuze ko ntaho ihuriye n’icyo gitero kandi ikomeje kubahirizwa amasezerano y’agahenge.
Itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, ku mugoroba wo ku wa Kabiri yavuze ko yategetse ingabo kugaba ibitero bikomeye muri Gaza nubwo hatasobanuwe impamvu.
Gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu IDF yatangaje ko umusirikare wayo, Yona Efraim Feldbaum, yapfuye kandi byatewe n’igitero Hamas yagabye mu Mujyi wa Rafah.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko ntanakimwe kizahungabanya agahenge, ariko yongeraho ko Isiraheli ifite uburenganzira bwo kwihorera igihe abasirikare bayo bagabweho ibitero.
Ibitero bya Isiraheli byibasiye ingo, amashuri n’amacumbi aho ababibonye bavuze ko ibisasu byinshi byaturikiye mu duce dutuwe.
