Cameroon: Paul Biya wagiye ku butegetsi mu 1982 yongeye gutsinda amatora

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 27, 2025
  • Hashize amasaha 8
Image

Paul Biya w’imyaka 92, umaze imyaka 43 ku butegetsi yongeye gutsindira kuyobora Cameroon nyuma yuko Akanama gashinzwe kurengera Itegeko Nshinga, kemeje ko yatsinze abo bari bahanganye n’amajwi 53,66%.

Ako kanama kuri uyu wa 27 Ukwakira kemeje bidasubirwaho intsinzi ya Biya aho yakurikiwe na Issa Tchiroma Bakary, bari bahanganye n’amajwi 35.19%.

Akanama gashinzwe kurengera Itegeko Nshinga katangaje ko abangana na 57.76% ari bo bitabiriye amatora mu gihe 42.24% batitabiriye.

Issa Tchiroma Bakary utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Biya yari yabanje gutangaza ko ari we watsinze amatora n’amajwi 55% kandi ko Biya agomba kwemera gutsindwa akarekura ubutegetsi mu mahoro.

Perezida Paul Biya akaba agiye kuyobora iki gihugu muri manda y’imyaka irindwi aho izarangira yujuje imyaka 99.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 27, 2025
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE