Cameroon: Bane batavuga rumwe n’ubutegetsi baguye mu myigaragambyo

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 27, 2025
  • Hashize amasaha 8
Image

Abantu bane bikekwa ko barwanya ubutegetsi bwa Paul Biya ni bo babarurwa ko baguye mu myigaragambyo yabereye mu mujyi wa Douala muri Cameroon, mu gihe hari hagitegerejwe ko hatangazwa bidasubirwaho  uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa mbere.

Guverineri w’Umujyi, Samuel Dieudonné Diboua yavuze ko inzego z’umutekano zatewe n’abigaragambya bashyigikiye umukandinda Issa Tchiroma Bakary wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bituma izo nzego zirwanaho bamwe bahasiga ubuzima.

Abarenga amagana bashyigikiye Issa Tchiroma bigabije imihanda mu gihe hategerejwe ibiva mu matora, ariko mu minsi yashize Tchiroma Bakary yemeje ko ari we watsinze amatora ahanganyemo na Paul Biya uyoboye icyo gihugu imyaka 43.

Guverineri Diboua yamaganye iyo myigaragambyo avuga ko ari igikorwa cy’ubugome cyateguwe kandi ari igitero gihungabanya umutekano w’Igihugu mu gihe hari gukorwa iperereza ngo ababigizemo uruhare bazabihanirwe.

Abigaragambya bavugaga ko bamagana umugambi w’ishyaka riri ku butegetsi, Cameroon People’s Democratic Movement (CPDM), wo kwiba amajwi n’insinzi ya Issa Tchiroma.

Iyo myigaragambyo yabaye nyuma y’uko Tchiroma Bakary asabye abamushyigikiye bari mu gihugu no hanze gukora urugendo rw’amahoro rwo kubohora Cameroon.

Ubuyobozi bwahise butangaza ko ibikorwa byE bitemewe nubwo mu Mujyi wa Garoua imyigaragambyo yatangiye mu mahoro ariko iza kuvamo akaduruvayo nyuma yuko inzego z’umutekano zatangiye gutera ibyuka biryana mu maso.

Abashyigikiye Tchiroma bari mu mihanda baririmba ko bashaka Tchiroma nkuko byatangajwe na BBC.

Mu butumwa bw’amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Tchiroma Bakary yavuze ko yatsinze amatora n’amajwi hafi 55%.

Ishyaka riri ku butegetsI, CPDM, ryamaganye ibiri gutangazwa  na Tchiroma Bakary  ndetse Abayobozi mu nzego zitandukanye bavuga ko ibyo yakoze bitemewe kuko atemerewe gutangaza ibyavuye mu matora.

Bane baguye mu myigaragambyo muri Cameroon
  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 27, 2025
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE