Kigali: Abagabo babiri bakurikiranyweho gucuruza urumogi
Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali ifatanije n’izindi nzego ndetse n’abaturage yafashe abagabo babiri bakekwaho gucuruza urumogi mu baturage. Bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Umwe yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kigali, undi afatirwa mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jali, bose bafashwe bafite udupfunyika tw’urumogi 617 nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire.
Yagize ati: “Ku wa 26 Ukwakira 2025 saa sita z’amanywa hafashwe uwitwa Harelimana Mustafa afite urumogi udupfunyika 117, yafatiwe mu Murenge wa Nyarugenge Akagali ka Agatare, Umudugudu w’ Inyambo, uyu akaba avuga ko yararuzaniye abakiriya be mu Rwampara, we akaba atuye Murenge wa Kigali.
Yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bamubonye arufite, bahise bahamagara inzego z’umutekano ziramufata.
Saa kumi n’imwe z’umugoroba, uwo munsi, hafashwe uwitwa Minsiriho Berinard afite urumogi udupfunyika 500. Yafatiwe mu Murenge wa Jali mu Kagali ka Agateko mu Mudugudu wa Urunyinya, yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage basanzwe bazi ko uyu mugabo acuruza urumogi.
Akimara gufatwa yatangaje ko uru rumogi ari urwe akaba yaragiye kurucuruza mu Murenge wa Jabana, yatangaje kandi ko uru rumogi rwaturutse mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Karambo.”
Kugeza ubu abafashwe n’ibiyobyabwenge bafatanywe bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe hakomeje ibikorwa byo gushakisha n’abandi bacyekwaho kubigiramo uruhare.
CIP Gahonzire yashimiye abaturage batanze amakuru urumogi rugafatwa rutarakwirakwizwa mu baturage, iki kandi ngo ni ikimenyetso cy’ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage mu kurwanya ibiyobyabwenge mu baturage.
Ashimangira ko ari ikindi kimenyetso cy’uko abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bw’ibiyobyabwenge ndetse no kugira uruhare mu kubirwanya.
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu bishora mu bikorwa byo gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge ko bagomba kubireka bagashaka ibindi bakora bibafitiye umumaro.
Igaragaza ko amayeri yose akoreshwa azwi bityo ko kubafata byoroshye. Ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi k’ubinywa ndetse n’ubicuruza kuko iyo abifatiwemo afungwa igifungo kirekire yafungurwa agasanga iterambere ryaramusize.
Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.