Karongi: Hafashwe imitego yangiza umusaruro w’uburobyi abayikoreshaga baracika
Ubwo ba rushimusi bari bitwikiriye ijoro barobesha imitego itemewe ya supaneti (ibingumbi) yangiza utwana tw’indugu n’isambaza mu kiyaga cya kivu,igice cy’Umurenge wa Gishyita, Akarere ka Karongi, bagoswe n’abarobyi, inzego z’umutekano n’abandi baturage, baracika, imitego yabo irafatwa.
Umurobyi urobera mu gice cyegereye icyambu cya Gitonde, Umudugudu wa Kamunungu, Akagari ka Musasa muri uwo Murenge, wahaye aya makuru Imvaho Nshya, yavuze ko amakuru amaze gutangwa ko hari ba rushimusi barimo barobesha imitego itemewe, Inzego zitandukanye zicunga umutekano n’abaturage rabahageze ngo babagwe gitumo, ariko baracika imitego irasigara.
Ati: “Dukeka ko ari abo mu Kagari ka Nyagatovu, Umurenge wa Mubuga bari baje kwangiza utwana tw’isambaza n’indugu hano mu mazi y’igice cya Gishyita. Baducitse bose ntitwafata n’umwe imitego bayita aho.
Baracyashakishwa n’inzego z’umutekano. Turizera ko bashobora gufatwa kubera ibimenyetso bagiye basiga bishobora gutuma tubamenya, tukabatahura.”
Mugenzi we na we w’umurobyi, we yagize ati: “Duhora duhanganye na bo ku bufatanye n’izindi nzego zirimo iz’umutekano dushimira cyane, ntidusinzira. Bagerageza gushaka uburyo baduca mu rihumye, ariko kubera ko twamaze gutahura inzira bacamo zose barimo na bamwe mu barobyi bagenzi bacu, ntibikiborohera nka mbere, ni yo mpamvu bagerageza amasaha yose y’ijoro, bikanga bikabagora.”
Yongeyeho ati: “Imitego twafashe y’ibingumbi twasanze ikingumbi kimwe kigizwe na supaneti 13 zizingiye hamwe. Uko utwiso twa supaneti tuba ari duto cyane,ni ko dusakuma umusaruro wose wagombye gusarurwa igihe kirekire.”
Aba barobyi bashima uburyo inzego zose z’aka karere zahagurukiye ikibazo cya ba rushimusi bangiza umusaruro w’uburobyi, ko bizatuma ba rushimusi babura amahwemo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishyita, Niyigena Afisa, yavuze ko imitego yafashwe yose yakuwe mu kiyaga cya Kivu ikajyanwa aho isanzwe ikusanyirizwa mbere yo kwangizwa.
Ati: “Twarabahagurukiye, dusanzwe duhanganye na bo. Twarahageze bariruka ibikoresho byabo birafatwa, turizera ko na bo bazafatwa bakigishwa kureka gukomeza kwangiza biriya binyabuzima byo mu mazi bitunze benshi.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba,SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko ikibazo cya ba rushimusi kitari mu Karere ka Karongi gusa, kinagaragara mu Turere twose dukora ku Kivu, asaba abaturage kwirinda kuroba binyuranyije n’amategeko.
Yagize ati: “Abaturage birinde kujya mu mazi binyuranije n’amategeko. Abaroba barobe mu buryo bwemewe, bibumbire mu makoperative kandi bambare imyambaro yabugenewe.”
Umuyobozi Mukuru wa RAB w’agateganyo, Dr Uwituze Solange yari aherutse kuvuga ko ifungwa ry’ikivu ryari ryabaye muri aka karere ka karongi harobwa ibilo bitarenze 600, ku munsi wa mbere w’ifungura hakaba hararobwe ibilo 1121,5 biturutse ahanini ku ngamba zafashwe zo guhangana na ba rushimusi.
Itegeko no 58/2008 ryo ku wa 10/9/2008 rigena imitunganyirize y’uburobyi bwo mu mazi n’uburobyi mu Rwanda,
Ingingo ya 30, ivuga ko umuntu wese ukora ibikorwa by’uburobyi atabifitiye uruhushya ruvugwa mu ngingo ya 16 y’iri tegeko, ahanishwa ihazabu y’ amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu(50 000Frw) kugeza ku bihumbi magana abiri( 200 000Frw), n’igifungo kuva ku mezi atatu (3) kugeza ku mezi atandatu) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano, no kwamburwa ibikoresho byakoreshejwe.

