Hoteli ikomeye yo muri Amerika igiye kwagurira ibikorwa byayo mu Rwanda

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 26, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Sosiyete Mpuzamahanga y’Abanyamerika, imwe mu zikomeye ku Isi ikora mu rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo, ‘Hilton Hotels’, yatangaje ko igiye kwagurira ibikorwa byayo bwa mbere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara igafungura ishami i Kigali muri Zaria Court.

Ishami ryayo ‘Tapestry Collection by Hilton’ rigiye gufungurwa mu Rwanda nyuma y’amasezerano na Zaria Court Kigali, aho rizaba rifite igice cyo hejuru abantu bashobora kuganiriraho (rooftop lounge), ubwogero, aho gukorera siporo, resitora, akabari n’ahantu abantu bashobora kujya bagakora byose bigamije gutuma abayigana bagubwa neza.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwangaje ko Zaria Court Kigali Tapestry Collection by Hilton, izaba ifite ibyumba 80 n’ibindi bice binyura abayigana, ibyo bikaba bigaragaza ko u Rwanda rukomeje kugirirwa icyizere nk’ahantu h’ubukerarugendo kandi bizagira uruhare mu kurema amahirwe y’imirimo mishya.

Kugeza ubu, Hilton Tapestry Collection by Hilton ibarizwamo amahoteli 170 ari hirya no hino ku Isi, ikaba ifite 64 muri Afurika ndetse irateganya kugira izindi 106, mu rwego rwo kwagura ibikorwa byayo ku mugabane wa Afurika.

Yitezweho kuzatuma Kigali irushaho kuba amahitamo ya benshi bashaka kuruhuka, gusura ndetse no korohereza aba bari mu bikorwa by’ubucuruzi.

Ku wa 28 Nyakanga 2025, ni bwo Zaria Court yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Masai Ujiri usanzwe ari ikirangirire mu mikino ya Basketball wiyemeje kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere muri Afurika.

Iyo nyubako ikaba yaruzuye itwaye miliyoni 25 z’amadolari ya Amerika  aho yubatswe hagamijwe guhuza siporo, imyidagaduro, ikoranabuhanga n’ubucuruzi aho  igizwe na hoteli, restaurants, ibibuga by’imikino, n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Ni mu gihe Tapestry Collection by Hilton ije iyiyungaho ifite umwihariko mu mitangire ya serivisi, gukora kinyamwuga, n’ubundi budasa yihariye.

Yashinzwe mu 1919 na Conrad Hilton muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ifite icyicaro i McLean muri Virginia, ikaba ifitanye imikoranire na hoteli zirenga 7,300 ku Isi; n’ibyumba birenga miliyoni 1.1 mu bihugu 123.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 26, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE