Musanze: Abofisiye 75 basoje amasomo yo kuyobora abandi  

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 24, 2025
  • Hashize amasaha 16
Image

Abofisiye 75 barimo 71 b’Ingabo z’u Rwanda, babiri ba Polisi y’u Rwanda (RNP) na babiri bo mu Rwego rw’Igihugu rw’Igorora (RCS) basoje amasomo y’abashinzwe imirimo y’ubuyobozi bwa gisirikare mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, riherereye mu Karere ka Musanze.

Abo bofisiye barangije icyiciro cya 25 cya gahunda ya Junior Command and Staff Course (JCSC 25) cyamaze amezi atanu, aho bigishijwe amasomo ajyanye no kuyobora Ingabo no kuzirwanisha ku rwego rwa Brigade.

Bamwe mu basoje aya masomo bavuga ko bahungukiye ubumenyi buzatuma banoza inshingano zabo kandi bakore kinyamwuga.

Maj. Jackson Karama, umwe mu basoje amasomo akanagaragazwa nk’indashyikirwa mu banyeshuri bitwaye neza mu masomo n’imyitwarire ndetse no kubahiriza gahunda kimwe n’ikinyabupfura kiranga ingabo z’u Rwanda, yavuze ko ubumenyi bahawe bugiye kubafasha kurushaho gutanga umusanzu mu kubungabunga umutekano no kuyobora neza ingabo bashinzwe.

Yagize ati: “Aya masomo atwigishije byinshi ku buyobozi, ku mikoranire n’abandi no ku mitegurire y’ibikorwa bya gisirikare. Tuzakoresha neza ubumenyi twahawe kugira ngo tugirire igihugu akamaro.”

Maj. Dinah Mutesi, na we ni umwe mu  basoje aya masomo, yashimangiye ko ibyo bigishijwe ari ingirakamaro ku mirimo yabo ya buri munsi.

Yagize ati: “Twungutse byinshi mu bijyanye no gufata ibyemezo no kuyobora abasilikare mu bihe bitandukanye. Aya masomo azatuma turushaho gukora kinyamwuga kandi dutange umusaruro ushimishije, aya masomo twari tuyakeneye kandi nshima ko RDF buri gihe ikarishya ubumenyi bw’ingabo.”

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimye uburyo amasomo yateguwe, asaba abasirikare basoje amasomo kuyashyira mu bikorwa mu buryo bunoze.

Yagize ati: “Ubumenyi mwahawe ni intwaro ikomeye. Mugomba kubukoresha neza, mukayobora abandi mu murongo w’ubunyangamugayo, ubwitange no gukunda Igihugu.

Ndashimira kandi imiryango yanyu na yo yakomeje kubaba hafi no kubashyigikira, Igihugu kizakomeza gukora byose kugira ngo mwuzuze inshingano zanyu harimo kubongerera ubumenyi n’ibindi nkenerwa mu mirimo yanyu ya buri munsi.”

Amasomo y’abayobozi bashinzwe imirimo y’ubuyobozi bwa gisirikare agenerwa abofisiye bo ku rwego rwo hagati, agamije kubongerera ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere, igenamigambi rya gisirikare n’imikoranire n’izindi nzego z’umutekano mu gukomeza kubaka Igihugu gitekanye.

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi yasabye abasoje amasomo kuyashyira mu bikorwa mu buryo bunoze
Maj. Jackson Karama, umwe mu basoje amasomo wanabaye indashyikirwa muri bagenzi be
Maj. Dinah Mutesi na we wasoje amasomo, yashimangiye ko ibyo bigishijwe ari ingirakamaro
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 24, 2025
  • Hashize amasaha 16
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE