U Rwanda na RDC byiyemeje gukurikirana urugendo rwo kurandura FDLR

Abahagarariye Guverinoma y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bakomeje guharanira gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’amahoro yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena 2025, bakaba bongeye guhura muri iki cyumweru barebera hamwe uko byakorwa n’icyo bisaba.
Nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibihugu byombi byashyizeho ibikorwa byihariye bigamije kurandura burundu umutwe w’iterabwoba wa FDLR bizaganisha ku gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda.
Ni umwe mu myanzuro y’inama yahuje amatsinda ahagarariye u Rwanda na RDC ndetse n’abahagarariye ibihugu by’abahuza ari byo USA, Qatar n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Iyo nama y’Urwego ruhuriweho rwashyiriweho guhuza ibikorwa by’umutekano (JSCM) yateranye ku wa 21 no ku wa 22 i Washington DC, yagaragayemo kongera kwiyemeza gukurikiza Umurongo w’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’ibikorwa bya gisirikare (OPORD).
Uwo murongo washyiriweho gushyira mu bikorwa Gahunda y’Ibikorwa bya Gisirikare (CONOPS) yaganiriweho mu nama zabanje ndetse ikananozwa na Komisiyo Ihuriweho y’Ubugenzuzi bw’Ibikorwa (JOC) ku wa 1 Ukwakira 2025.
Abitabiriye basesenguye intambwe imaze guterwa uhereye ku nama ya JSCM yo ku wa 17-18 Nzeri, ndetse n’iyahuje komite ya JOC mu ntangiriro z’Ukwakira.
Mu byibanzweho harimo kureba imbaraga zashyizwe mu cyiciro cya mbere cyo gushyira mu bikorwa gahunda y’ibikorwa bya gisirikare cyibanze cyane ku myiteguro ikorwa bonyuze mu gusesengura imiterere y’ikibazo no guhererekanya amakuru.
Bishingiye ku musaruro w’ubwo busesenguzi no guhanahana amakuru, impande bireba zahuje ibikorwa byihariye bigamije gushyira umusingi ku rugendo rwo kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda.
Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ubonwa nk’umuzi w’ibibazo by’umutekano muke wazahaje Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Akarere k’Ibiyaga Bigari muri rusange.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko abagize JSCM biyemeje gukurikirana intambwe y’ishyirwa mu bikorwa ry’urwo rugendo ndetse no gukemura imbogamizi.
Inama ya kane yemejwe ko izaterana kubwa 19 no ku wa 20 Ugushyingo 2025, Guverinoma y’u Rwanda n’iya RDC zikaba zashimiye USA, Qatar, na AU bikomeje gushyigikira no koroshya urugendo rwo guharanira amahoro n’umutekano birambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Inzego zose zagaragaje ko zikomeje kwiyemeza gukora ibishoboka byose mu guteza imbere amahoro n’umutekano birambye mu Burasirazuba bwa RDC no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.