Musanze: Abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga baratabariza imyanda inyanyagiye hose

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 22, 2025
  • Hashize amasaha 24
Image
Kagano imyanda iba ivangavanze ibora n'itabora

Abaturiye n’abagana santere y’ubucuruzi ya Kagano yegereye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imyanda ugaragara muri ako gace ushobora kwangiza isura y’ako gace gakunda kunyuramo ba mukerarugendo.

Aba baturage bavuga ko kubera kutagira ikimpoteri, imyanda ishyirwa ahabonetse hose, ugasanga inyanyagiye ahagaragaza isura mbi y’ako gace gafatwa nk’amarembo ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga isurwa n’abantu benshi barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga buri mwaka.

Umwe mu ri abo baturage yagize ati: “Imyanda irunze hafi y’amaduka no mu nzira, abakerarugendo bahanyura babona umwanda. Twebwe ubwacu biratubabaza. Twifuza ko batwubakira ikimoteri aho twajya dutwara imyanda kuko ni ibintu biteye isoni kubona imyanda irimo ibikoresho bya pulasitiki birunze hano mu mirima y’abaturage n’inyuma y’amaduka.”

Niyonsenga Emmanuel, na we asanga kutagira ikimoteri ari ikibazo gikwiye kwitabwaho vuba, kuko bituma n’imyanda yoherezwa mu mirima cyangwa mu bishanga bikangiza ibidukikije.

Yagize ati: “Hari abajyana imyanda mu mirima iri hano hafi y’iyi santere  cyangwa ku nkengero z’inzira. Iyo imvura iguye byose bijya mu mazi. Ibi si byiza ku bidukikije kandi bigira ingaruka ku buzima bwacu, bituma imyaka yacu idakura neza.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buremeza ko iki kibazo kizwi kandi ko kiri mu byo barimo gushakira ibisubizo birambye, mu rwego rwo kurengera ibidukikije no guteza imbere isuku mu mijyi n’amasantere y’ubucuruzi.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu Clarisse Uwanyirigirigira, yatangaje ko mu gihe ikimoteri rusange kiri kubakwa mu Murenge wa Gacaca, Akarere kari gusuzuma uko imyanda iva muri Nyange yakusanyirizwa ahantu hateguwe by’agateganyo, mbere yo kujyanwa aho iki kimoteri rusange kizaba cyubatswe.

Yagize ati : “Turimo gutegura uburyo bwo guhuza imirenge yose mu gukusanya imyanda neza. Icyo kibazo cya Nyange turakizi kandi kizasubizwa vuba, kugira ngo santere y’ubucuruzi ibe isukuye kandi ikurure abakerarugendo. Turasaba abaturage kwirinda gukwirakwiza umwanda, ko n’umuturage iwe akwiye kugira ikimoteri, ubu tugiye kandi kuvugana n’abacuruzi bo muri iriya santere ku bijyanye n’isuku.”

Akarere ka Musanze gafatwa nk’umutima w’ubukerarugendo nyafurika, kuko ari ho havumbuwe ingagi zo mu misozi, zifite uruhare runini mu bukungu bw’Igihugu.

Ariko kandi, isuku n’imikoreshereze myiza y’imyanda bigira uruhare rukomeye mu kurinda isura nziza y’agace gasurwa cyane no gukomeza gukurura ba mukerarugendo.

Abaturage basaba ko gahunda yo gukusanya imyanda mu buryo bwa kijyambere yagera no mu masantere yose, hagashyirwaho ingamba zirambye z’isuku n’imicungire y’imyanda kugira ngo u Rwanda rukomeje kuba indashyikirwa mu kurengera ibidukikije no kubungabunga imibereho myiza y’abaturage.

Iyi myanda ijugunywa ahantu hagaragarira buri muntu wese harimo n’abasura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 22, 2025
  • Hashize amasaha 24
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE