Menya ibishingirwaho hatumirwa abahanzi muri Gen-Z Comedy

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 22, 2025
  • Hashize umunsi 1
Image

Abayobozi n’abategura ibitaramo by’urwenya bizwi nka Gen-z Comedy Show basobanuye ibyashingiweho hashyirwaho agace kahariwe umuziki kazwi nka ‘Music Platiform’ n’ibishingirwaho bahitamo umuhanzi batumira.

Ni kamwe mu duce tugize ibitaramo by’urwenya aho batumira umuhanzi, yaba ufite izina rikomeye cyangwa abakizamuka, kugira ngo ababyitabira barusheho kuryoherwa.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Rutayisire Maturin Junior ushinzwe imitegurire n’imigendekere myiza ya Gen-z Comedy Show avuga ko bitegereje bagasanga bakwiye gufasha abakunzi b’umuziki kwizihirwa mu gihe bitabiriye ibitaramo by’urwenya.

Yagize ati: “Hari abantu bashobora kuvuga bati nkunda abahanzi ariko siniyumvisha uko najya mu rwenya ngaseka ariko iyo abonye umuhanzi runaka akavuga ati reka njyeyo.

Iyo ahageze abona ibyishimo ubugira kabiri. Abona wa muziki, agaseka kandi akanamenya ko rimwe na rimwe aba akeneye kujya ahantu akaruhuka.”

Akomeza avuga ko nka abategura ibyo bitaramo kandi barebye bagasanga hari igihe abahanzi b’umuziki batabona umwanya uhagije basanga bikwiye ko bashyiraho urubuga rwabo ku buryo hajya hazamo abahanzi b’ingeri zitandukanye.

Agaruka ku byo bashingiraho batumira abo bahanzi yavuze ko hari ubwo bashingira ku busabe bw’abakunzi b’ibitaramo by’urwenya cyangwa na bo bakareba bashingiye ku muhanzi umaze kubaka izina.

Ati: “Hari ubwo abakunzi ba Gen-z basaba uwo bifuza, ariko hari n’ubwo aritwe duhitamo. Mu byukuri kugira ngo dutangire kubatumira hari ubwo umuhanzi yasohoraga nk’undirimbo akabura urubuga rumuhuza n’abantu be ngo ayibumvise bayimenye dutangira kubyemerera bamwe gutyo.”

Agaruka ku cyashingiweho hatumirwa Umuramyi Israel Mbonyi bari bamaze igihe bifuza ko yatarama muri ibyo bitaramo yatangaje ko ari ubusabe bw’abakunzi babo ariko bumaze igihe.

Ati: “Twashingiye ku busabe bw’abantu bari bamaze igihe kinini bamudusaba ariko kubera ukuntu akora cyane ugasanga afite igihe gito ariko kuri iyi nshuro yararebye abona azaboneka aratwemerera.”

Agace kahariwe umuziki mu bitaramo by’urwenya bya Gen-z Comedy show gahindura amazina bitewe n’umuhanzi watumiwe, kuko hari ubwo gafatwa nk’urubuga ruhabwa abanzi ngo bamenyekanishe ibihangano n’impano byabo (Spot light platform), hakaba ubwo batumiramo umuhanzi yasabwe n’abakunzi by’ibyo bitaramo byitwa (Guest Performer) ndetse nubwo bategurira umuhanzi ngo ahure n’abakunzi be banakunda urwenya byitwa (Special Performer).

Ni agace kamaze gukundwa cyane kuga ubu kamaze gutumirwamo abahanzi batandukanye barimo Massamba Intore, Rafiki wamenyekanye nka Coga Style, Bull Dogg, Umuramyi Aime Uwimana LAMAH wahataramiye mu rwego rw’abahanzi bakizamuka.

Biteganyijwe ko igitaramo cya Gen-z Comedy kizaba tariki 30 Ukwakira 2025, kugeza muri ako gace kahariwe umuziki (Special Perfomer) hakazagaragaramo Umuramyi Israel Mbonyi.

Abategura Gen-z Comedy bavuga ko batumira abahanzi bashingiye ku byifuzo byabitabira ibyo bitaramo
Israel Mbonyi azasusurutswa abazitabira igitaramo cya Gen-z Comedy
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 22, 2025
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE