MINUBUMWE isaba Abagororwa kwirinda icyahungabanya Ubumwe bw’Abanyarwanda

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 22, 2025
  • Hashize umunsi 1
Image

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, isaba abagororwa kwirinda icyo ari cyose cyatuma baba intandaro y’icyahungabanya ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Byagarutsweho ku wa Gatatu tariki 22 Ukwakira 2025, ubwo hatangizwaga amahugurwa ku kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, agenewe abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura kurangiza ibihano.

Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa, Marie Alice Uwera Kayumba, yasabye abagororwa bari guhugurwa guharanira gutanga umusanzu wabo mu gukomeza kubaka ubumwe n’ubudahenwa.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abagororwa 223 barimo abagore 50 n’abagabo 173 barimo guhugurirwa mu Igororero rya Nyamagabe, akazasozwa ku wa 14 Ugushyingo 2025.

Itangizwa ry’amahugurwa y’Abagororwa, ryakurikiwe na DCG Rose Muhisoni, Komiseri Mukuru Wungirije w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS.

Abagororwa basabwe gukurikira impanuro bazahabwa kuko zizabafasha kumva neza uruhare rwabo mu kongera kubana neza n’abandi, kwirinda ivangura, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside no gusobanukirwa amateka y’igihugu.

Atangiza aya mahugurwa, yagize ati: “Turabasa kwirinda kuba intandaro y’icyahungabanya Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ahubwo mugaharanira gutanga umusanzu wanyu mu gukomeza kubwubaka.”

MINUBUMWE igaragaza ko impanuro bazahabwa zizabafasha kumva neza uruhare rwabo mu kongera kubana neza n’abandi, kwirinda ivangura, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside; gusobanukirwa amateka y’igihugu no kumva neza ingaruka za Jenoside, yaba kuri bo, ku miryango yabo no ku bayirokotse Jenoside n’Igihugu muri rusange.

Alice Kayumba Uwera, yavuze ko inyigisho zitangwa zifasha abasoje ibihano kurenga ipfunwe baterwa n’ibyaha bakoze, kubohoka no kwisanzura mu muryango bakomerejemo ubuzima, gusaba imbabazi, no gutanga amakuru ku hakiri imibiri y’Abatutsi bishwe itarashyingurwa mu cyubahiro, no kwirinda isubiracyaha.

Akomeza agira ati: “Aya mahugurwa agamije gutegura abo bagororwa kwisanga mu muryango nyarwanda no kubana neza n’abandi, kongera kuba Abanyarwanda bakunda igihugu cyabo, babumbatira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, no kubarinda ibyaha n’isubiracyaha.”

Imyaka 31 irashize Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe n’ingabo za RPA. Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yaho barakurikiranywe ndetse abahamwe n’ibyaha barafungwa.

Mu 2002, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gutanga imbabazi no kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hashyirwaho Inkiko gacaca zanatanze umusaruro ukomeye kuko zaburanishije imanza zirenga miliyoni ebyiri kugera mu 2012.

Ababuranaga bakemera ibyo bakoze ndetse bakanabisabira imbabazi barababariwe abandi bahabwa ibihano bihwanye n’ibyo bakoze birimo gufungwa, imirimo nsimburagifungo n’ibindi bitandukanye.

Icyakoze abafungiye icyaha cya Jenoside n’abandi baba bari mu magororero atandukanye mu Rwanda, bashyiriweho gahunda zo kugorora zirimo kubigisha ubumwe n’ubwiyunge, gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’izindi.

Itangizwa ry’amahugurwa ryakurikiranywe na Komiseri Mukuru wungirije wa RCS, DCG Rose Muhisoni
Bamwe bagize umwanya wo kubaza ibibazo bijyanye n’amahugurwa batangiye
Abagororwa batangiye amahugurwa, basabwe kwirinda icyasenya ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda
Abenshi mu bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagendera ku kabando
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 22, 2025
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE