White House yahakanye ibyo kubabarira P’Diddy

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 22, 2025
  • Hashize umunsi 1
Image

Ibiro bya Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika byatangaje ko nta biganiro na bike byabaye cyangwa biteganya kubaho ku bijyanye n’inkuru iherutse gutangazwa y’uko Perezida Donald Trump yaba ari mu biganiro byo kubabarira no kurekura umuraperi P’Diddy.

Nk’uko ikinyamakuru TMz cyabitangaje mu ntangiriro z’iki cyumweru, Perezida Trump ari mu rujijo ku bijyanye no kugabanyiriza igihano uwo muhanzi w’icyamamare.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2025, umukozi wo mu Biro Bikuru bya Perezida (White House) yaganiriye ikiganiro na NBC News, ahakana ayo makuru.

Yagize ati: “Ntaho bihuriye n’ukuri ibyo TMZ yatangaje, kandi twari kwishimira kubibasobanurira iyo baza kutwandikira mbere yo gutangaza ayo makuru y’ibinyoma.

Perezida ni we ufata umwanzuro wa nyuma ku bijyanye n’imbabazi cyangwa kugabanyiriza ibihano, ntabwo imbabazi zitangwa hashingiwe ku bivugwa n’abantu batazwi.”

Nubwo ari uko bimeze ariko, abanyamategeko ba P’Diddy ntacyo baravuga ku bijyanye n’itandukaniro riri hagati y’ibivugwa na White House n’ibyo TMZ yatangaje.

Combs yahamijwe ibyaha muri Nyakanga birimo ibyo gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, ariko akurwaho ibirego bikomeye byo gukora umutwe w’abagizi ba nabi (racketeering) no gucuruza abantu.

Ku wa 3 Ukwakira 2025, ni bwo umucamanza wa Leta yamukatiye imyaka 4 n’amezi 2 muri gereza, amuca amande y’Amadolari ya Amerika 500,000, anamutegeka imyaka itanu yo kugenzurwa n’urwego rushinzwe Igorora.

Uretse igihano cy’imyaka 4 n’amezi 2, Combs afite n’amabwiriza akomeye azubahirizwa mu gihe cyo kugenzurwa nyuma yo kurekurwa, nk’uko bigaragara mu nyandiko z’urukiko zatanzwe nyuma y’urubanza.

Arimo gukorera inama zisanzwe n’umugenzuzi we, kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge, no gukora ibizamini by’ibiyobyabwenge mu minsi 15 ya mbere akiva muri gereza n’ibindi.

Abanyamategeko ba Combs bashyikirije urukiko inyandiko isaba gusubiramo urubanza kugira ngo basabe ko hahinudurwa ibihano n’imyanzuro umukiriya wabo yahawe.

P’Diddy w’imyaka 54 afungiwe muri Metropolitan Detention Center i Brooklyn, muri New York, gereza yanyuzemo ibindi byamamare nka R. Kelly na Ghislaine Maxwell, akaba amaze umwaka afunzwe kuko yafashwe tariki 16 Nzeri 2024.

P’Diddy amaze umwaka afunzwe akurikiranyweho ibyaha birimo gukora ihohotera rishingiye ku gitsina
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 22, 2025
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE