Nyina wa Massamba yashyinguwe mu cyubahiro

Hashize icyumweru kirengaho iminsi mike umubyeyi Mukarugagi Ancilla akaba nyina wa Massamba Intore yitabye Imana, umuryango ukaba wahisemo kumuherekeza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Nzeri 2025.
Uyu mubyeyi wareze Intore nyinshi zitandukanye nk’uko byagarutsweho mu buhamya butandukanye bwagiye butambuka mu bihe bitandukanye byo kwizihiza ubuzima bwe, ari nayo mpamvu bari bamuhaye akazina ka nyina w’Intore bikanashimangirwa n’ibitaramo by’indirimbo n’imbyino gakondo zagiye zisimburanwa mu majoro yo kwizihiza ubuzima bwe.
Inkuru y’urupfu rwa Mukarugagi yamenyekanye tariki 18 Nzeri 2025, aho yari amaze iminsi igera kuri ine mu bitaro yitabwaho n’abaganga.
Ubwo bari mu muhango wo kumusezera bwa nyuma wabaye kuri uyu wa Kabiri, abuzukuru be bagaragaje ko bashegeshwe no kumubura ariko kandi bamushimira kuba yarabareze neza nk’uko byashimangiwe n’umwe muri bo, Jules Sentore.
Yagize ati: “Turashimira Mama watureze akatubera umubyeyi twirata, icyo nasaba Imana ni uko yamutuza aheza, igihe nikigera tuzamusangayo twongere dutaramane.”
Abakomoka kuri uwo mubyeyi bahamya ko uretse kubatoza gukunda abantu batarobanuye no kubanira neza buri wese, hamwe no gukunda Imana nk’uko Massamba Intore yabiglshimqngiye.
Ati: “Hari ibihe byinshi Papa atabaga ahari yagiye gushakirishiriza urugo, kwigisha agatinda kugaruka, ariko mama akatugumana ati nta kibazo nimumureke namukunze muzi ni umuntu mwiza, nimugumane nanjye ndabaha ibyo nabonye ku babyeyi, yagiraga urukundo, ararudutoza ariko ikiruta byose yadukundishije Imana.”
Yongeraho ati: “Urukundo mwatweretse twararubonye kandi rwaratunyuze ku buryo natwe mu bihe byiza cyangwa ibibi tuzaba duhari ku bwanyu kuko twarababonye koko, turi abahamya b’ibyo mwadukoreye.”
Umuhango wo gusezera no gushyingura mu cyubahiro umubyeyi Mukarugagi Ancilla byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nzeri 2025.

