Rusizi: Afungiye gukomeretsa abo inkoko ye yoneye

Kuri sitasiyo ya RIB ya Bweyeye mu Karere ka Rusizi hafungiye Burindwi Samuel w’imyaka 20, wo mu Mudugudu wa Muhiza, Akagari ka Nyamuzi, Umurenge wa Bweyeye, akurikiranyweho gutema umusore na mushiki we abaziza kumubaza impamvu inkoko ye yaboneye ibishyimbo, aho kubasaba imbabazi arabatema.
Umuturanyi wabo, yatangarije Imvaho Nshya ko inkoko ya Burindwi Samuel yagiye konera Nyiracumi Vianney, arayifata. Burindwi aza kuyimwaka, aho kuza amusaba imbabazi anababazwa n’uko inkoko ye yonnye, aza azanye umupanga amubwira ngo namuhe inkoko ye cyangwa amwice.
Ati: ”Batonganye, Burindwi amukubita umupanga mu bitugu aramukomeretsa bikomeye, anamuruma umunwa wo hejuru.”
Yakomeje agira ati: “Abaturage bari baje gutabara babonye amutema gutyo, bagira ubwoba barahunga. Mushiki wa Nyiracumi witwa Nyiramyasiro Meliane abona musaza we ashobora kwicwa n’uwo mugabo, aramusimbukira amufata amuturutse inyuma, akiza musaza we.”
Burindwi yahise amuhindukirana na we amutema ikiganza amukomeretsa urutoki rw’igikumwe, abaturage babonye ashobora kubica bombi, baramusumira, bamwaka uwo mupanga, bahamagara Polisi iraza iramutwara.
Abakomerekejwe bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Bweyeye, bagejejweyo, umusore basanga yakomerekejwe bikomeye ajyanwa mu bitaro bya Gihundwe, ni ho arembeye.
Undi muturanyi wabo waganiriye na Imvaho Nshya, yavuze ko uwo mugabo asanzwe ari igihazi, n’urugomo rwe atari urwa mbere kuko yigeze gukubita mushiki we bavukana aramwangiza cyane na we ajyanwa igitaraganya mu bitaro bya Gihundwe.
Ati: “Yakubise mushiki we amuziza ko yamufatiye telefoni akayivugiraho umuriro akawumaramo, akabura ahandi acomekera kuko nta mashanyarazi ahari mu gace babamo. Basanze yamwangije, ajyanwa mu bitaro bya Gihundwe. Asanganywe imyitwarire mibi rwose, akosowe byadufasha twese.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Rwango Jean de Dieu, yavuze ko nta kindi ubuyobozi bwari gukora uretse kumushyikiriza inzego z’umutekano.
Ati: “Arimo arabibazwa muri RIB kuko aho kugira urugomo nk’urwo yagombaga kujyana ikibazo cye mu buyobozi bukagikemura aho gukomeretsa abantu kuriya.”
Yongeyeho ati: “Asanganywe imyitwarire mibi. Yagiriwe inama kenshi tugira ngo yarakosotse, ariko biragaragara ko atakosotse akeneye gukomeza kwigishwa.”
Yasabye abaturage kwirinda urugomo no gushaka kwihanira.
Ati: “Ufitanye n’undi ikibazo begere ubuyobozi kuko ari cyo bubereyeho ariko ibyo gushaka kwihanira byo n’uwabitekerezaga abireke kuko ingaruka zabyo ari mbi cyane.”