Polisi y’u Rwanda yashimye imyitwarire y’Abanyarwanda muri Shampiyona y’Isi y’Umukino w’amagare

Polisi y’u Rwanda yashimye Abanyarwanda uko bitwaye mu gihe cya shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare yabereye muri Afurika ku nshuro ya mbere by’umwihariko mu Rwanda, kuva yatangira gukinwa n’ababigize umwuga mu mwaka 1927.
SP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, yashimye kandi anashimangira ko abateguye shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare banyuzwe n’uko umutekano wo mu muhanda wari ubungabunzwe.
Mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yagize ati: “Nta muntu wigeze agira ikibazo cyo kuba yagira aho anyura.
Bariya bantu ba UCI babonye izo mpungenge uko bikangaga ko abantu baba bashobora kwambuka, bamwe bavuga bati ngo abantu bashobora kwambukana biriya byuma, ahubwo babona Umunyarwanda aho ahagaze, ni ahongaho.
Noneho ubwabo baratangira bati ahubwo bongeremo aho abantu bambukira ku buryo haba henshi, bakavuga ngo, aha naho mwayihashyira ku buryo ubuzima bworoha abantu bambuka n’amaguru, igare ryamara gutambuka abapolisi bagahita bambutsa abantu, ahantu UCI yemeye.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, akomeza avuga ati: “Icyo nshimira abantu n’uko iyo twavuga ngo umuhanda urafunze bahitaga bakoresha ya mihanda yindi yunganira, bakubahiriza ibyapa ndetse abambuka bakamenya ngo turanyura aha ariko abenshi wabonaga barashyize imbaraga mu gushaka gufana, gushyigikira igare.”
Polisi y’u Rwanda yagaragaje ko Abanyarwanda babaga bari mu ngo zabo, igihe cy’amagare bahitaga basohoka mu rugo bari kumwe n’abana babo hanyuma bagafana igare.
SP E. Kayig, agira ati: “Bakavuga bati noneho isaha zirageze reka tujya gufana igare, abana ku muhanda Ababyeyi bakabazana, mwarabibonye mu mafoto abantu bose ugasanga barishimye bumva koko aya marushanwa yazaniwe Abanyarwanda.
Ibyo gushima ni iby’agaciro kuba nta mpanuka zabaye, kuba bataragiye bambukiranya mu muhanda cyangwa ngo batere ibintu mu bakinnyi cyangwa umuntu abe yanyuramo yirukanka ngo ateze impanuka cyangwa ngo umuntu avuge ngo ndinjira mu muhanda ku ngufu.
Ibyo ntabyabayeho, turashimira abantu uburyo bitwaye ahubwo turavuga ngo nibakomeze bitware batyo.”
Umujyi wa Kigali na wo washimye uburyo abikorera bakiranye urugwiro kandi bagatanga serivisi zinoze ku bitabiriye shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko abikorera bakiranye abashyitsi urugwiro, anabibutsa gukomeza kwita ku bakiri mu gihugu.
Yagize ati: “Serivisi yari imeze neza Abanyarwanda bagerageje gukora ibishoboka byose, serivisi igenda neza.”
Akomeza agira ati: “Ubusabane bw’abashyitsi n’abanyakigali byari ibintu bishimije.”
Umujyi wa Kigali ushimira abikorera uko bitwaye mu gihe cya shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare kandi ngo bakomerezeho kuko abashyitsi baracyahari.
Ati: “Nubwo abashyitsi bagihari ntabwo tuvuze ngo abashyitsi nibamara kugenda, ngo twebwe muzasigare mudufashe uko mwishakiye, natwe muzakomeze mudufate neza dukomeze kumenyekana nk’igihugu kizwiho gutanga serivisi nziza kandi inoze kuko ni byo bituma bongera kugaruka.”



