U Rwanda rugiye kunguka ikoranabuhanga riyunguruza amazi imirasire y’izuba

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 29, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Mu bihe biri imbere mu Rwanda hazaba haboneka amazi meza yayunguruwe hifashishijwe ikoranabuhanga rikoresha ingufu z’imirasire y’izuba n’amavomo akoresha sisitemu itanga amazi ari uko umuntu yishyuye na yo ikoresha ingugu z’imirasire y’izuba.

Uwo mushinga ni ikoranabuhanga ryakozwe n’Ikigo INNOCEP Inc. cyo muri Koreya y’Epfo, rikazaba rizazanwa mu Rwanda na rwiyemezamirimo Johnson Penn ukomoka muri Cameroon.

Mu cyiciro cya mbere, biteganywa ko hazubakwa ikoranabuhanga riyungurura amazi n’asaga 150 mu turere turindwi, bikazafasha abaturage basaga 210.000 kwegerezwa amazi meza yo kunywa.

Johnson Penn ni umwe mu banyeshuri bize ikoranabuhanga rigezweho muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga ya Nanyang muri Korea y’Epfo, akaba yarashinze ikigo EcoLinks.

Kuri ubu Ikigo EcoLinks gishyigikiwe na Guverinoma ya Koreya y’Epfo muri uwo mushinga wo kuyungurura no gukwiza amazi meza kandi atekanye kuyanywa hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

Ku baturage bo mu Rwanda, biteganywa ko uwo mushinga uzahera ku kugeza abaturage ho aamzi meza hazakurikireho ikoranabuhanga rishyirwa mu ngo rigashyushya amazi hifashishijwe ingufu z’imirasire y’izuba.

EcoLinks irateganya gukorana n’abafatanyabikorwa banyuranye mu gufasha abaturage bo mu mijyi no mu byaro kugera ku mazi meza, akaba ari umushinga uzagezwa no mu bindi bihugu by’Afurika.

Penn ati: “Mu bice bimwe na bimwe abantu baracyasabwa kujya gushaka amazi hanze y’ingo zabo. No mu mijyi yo muri Afurika usanga bafite ikibazo cy’amazi aho imiryango imwe n’imwe iba igomba kujya kuvoma amazi bya gakondo.”

Biteganyijwe ko mbere y’uko imirimo yo gutangira kubaka iryo koranabuhanga mu Rwanda, izajyana no gufasha abaturage kugira iryo koranabuhanga iryabo ku buryo rizabafasha mu gihe kirambye.

Uretse umushinga w’amazi, EcoLinks kuri ubu inafasha abaturage kubona amashyiga atangiza ibidukikije afasha mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Ni umushinga uzafasha u Rwanda kurushaho kwimakaza ubufatanye na Korea y’Epfo mu isoko rya karubone aho ibihugu byombi byemeranyije gufatanya kubyasa umusaruro urugamba rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe binyuze mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 29, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE