Rusizi: Abagore 2 bafungiwe kwiba mu ngo binjiragamo nk’abasabiriza

Mukarishiri Damarisi na Nyirangirimana Patricie batawe muri yombi nyuma yo gutahura ko bitwagaza kwinjira mu ngo basabiriza bagasiga bazicucuye mu Karere ka Rusizi.
Abo bagore baturuka mu Murenge wa Gihundwe mu Tugari dutandukanye bafashwe bamaze kwanura imyenda mu rugo rwa Muhutukazi Jeannine wo mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kamashangi, Umurenge wa Kamembe.
Aganira na Imvaho Nshya, Muhutukazi Jeannine yavuze ko yameshe imyenda arayanika, ajya mu isoko guha umukiriya we itomati acuruza, agarutse asanga imyenda yari yanitse yose yibwe.
Ati: “Nkihagera nabuze imyenda nari nsize nanitse maze kuyimesa, nibuka ko hano hamaze iminsi haca abana, abakobwa bakuru n’abagore barimo abakecuru basabiriza, nkumva ari bo biba. Nkurikije n’abagore bafatanwa imyenda, inkweto n’ibindi baba bavuga ko bacuruza kandi byibwe, ntangira gushakisha.”
Avuga ko yinjiye mu kabari kamwegereye abonamo abagore bari binjiyemo bafite ibintu mu mifuka, yitabaza abaturage bari bahari barabasaka asanga ni imyenda ye bari bibye, binjira mu kabari bajijisha abaturage.
Bahise bahamagara ubuyobozi burabafata, bunagaragaza amayeri bakoresha mu kwiba abantu harimo no kwifashisha abana.
Umwe mu bayobozi muri uyu mudugudu yagize ati: “Haherutse gufatwa n’undi mugore wakoreshaga umwana we mu gusaba yari yarakuye mu ishuri ngo ajye asaba amushyire. Bafatiwe mu Kagari ka Cyangugu bari hamwe basabiriza bafatanwa imyenda, amashuka n’ibindi by’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ari hejuru ya 50.000.”
Avuga ko bakurikije amakuru bakura mu bo bafata, imyenda, inkweto, amashuka n’ibindi aba bajura bitwaza gusaba banura, babigurisha n’abaturuka mu Murenge wa Nkombo babijyana i Bukavu no mu kirwa cya Ibinja muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ati: “Bikwiye guhagurukirwa kuko hari n’abagore n’abagabo duhura na bo muri uyu mujyi babunza iyo myenda, wamwaka nk’ipantalo cyangwa essui-main ngo ugure ukabona iratose bigaragara ko baba bamaze kubyanura ahantu. Hari n’abafatanwa ibindi birimo ibyo baba bakuye mu bikoni birimo amasafuriya n’ibindi.”
Asanga hakwiye inyigisho nyinshi ku guca ingeso yo gusabiriza kuko abenshi babyitwaza bakiba, ahubwo bakigishwa gukoresha imbaraga n’ubwenge bafite.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe Ingabire Joyeux, yashimiye abaturage bafashe aba bagore, abasaba kujya batanga amakuru ku gihe, cyane cyane ku bitwaza abana mu gusabiriza banabigisha ubujura.
Ati: “Icyo dusaba abaturage ni ukujya baduha amakuru y’abo bafatiyemo cyangwa bakekaho izo ngeso mbi, tubakurikirane tubafate. Ingeso yo gusabiriza, nk’ubuyobozi twarabihagurukiye. Aba bakura abana mu ishuri cyane cyane abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, bakabajyana gusabiriza, tugomba kubafata tukabigisha, abo bana bagasubizwa mu mashuri bakiga.”
Yanenze ababyeyi bananirwa gukora bakanigisha abana babo gusabiriza, kuko baba barimo gusenya ahazaza habo n’ah’Igihugu.