Umuhanzikazi Ariana Grande yagaye ubuyobozi bwa Trump

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Ariana Grande yongeye kwamagana ubuyobozi bwa Donald Trump i New York, USA, avuga ko atumva impamvu abamuhaye amajwi bagikomeje kumushyigikira.
Uyu muhanzikazi yabinyujije mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ry’itariki 28 Nzeri 2025 avuga ko hari ibibazo akeneye kubaza abatoye Perezida Donald Trump bakaba bakomeje no kumushyigikira.
Yanditse ati: “Ndashaka kubaza abatora Trump, hashize iminsi 250 atowe, kuva ubwo abimukira batandukanyijwe n’imiryango yabo ku buryo bw’urugomo, imiryango itanga ubufasha yarahagaritswe.
Abihinduza ibitsina (Transgender) bashinjwa ibyaha kandi babayeho mu bwoba, nta bwisanzure mu gutanga ibitekerezo, twese tubayeho mu gihirahiro.”
Akomeza abaza niba kuba bimeze gutyo ku baturage n’abimukira bo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika hari icyo bifasha abatoye Perezida Donald Trump avuga ko banakomeje kumushyigikira.
Yongeyeho ati: “Ese ubuzima bwanyu bwabaye bwiza kurusha mbere? Ibiciro by’ibiribwa ku masoko se byaramanutse? Ese amafaranga mwishyura ubwisungane mu kwivuza yaragabanyutse? Uburyo bwo kujyanisha akazi n’ikiguzi cy’ubuzima bwarushijeho kunoga? Ese ubu noneho mushobora kujya mu biruhuko? Murishimye kurusha mbere? None se ibibazo n’imibabaro bikomeye abandi bantu barimo kunyuramo byabazaniye inyungu nk’uko yabibasezeranyije, cyangwa muracyategereje?”
Akimara gutsinda amatora yari ahanganyemo na Kamala Harris, Perezida Donald Trump icyo gihe yahise atangaza ko kimwe mu bimuraje ishinga ari ukwirukana abimukira bari muri Amerika badafite ibyangombwa byo kuhaba ndetse aza no guhagarika by’agateganyo ibikorwa by’Ikigo cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga [USAID], avuga ko agamije kugenzura imikorere yacyo ibyo benshi bahamya ko byagize ingaruka zikomeye ku bantu batandukanye.
Perezida Donald Trump uguye kumara umwaka ari Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatowe mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki 05 Ugushyingo 2025.
Ariana Grande wagaragaje ko atishimiye ibirimo gukorerwa kuri Leta iyobowe na Donald Trump azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo 7rings, Supernatural, Eternal sunshine, Hampstead, Past life n’izindi nyinshi.