Remco Evenepoel yavuye muri Football ajya mu magare, amugira ikirangirire

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 29, 2025
  • Hashize amasaha 13
Image

Remco Evenepoel ukomoka mu Bubiligi yatangiye akina umupira w’amaguru ndetse abera ikipe y’igihugu y’u Bubiligi Kapiteni. Nyuma yo kwicazwa ku ntebe y’abasimbura, yafashe umwanzuro wo kujya kunyonga igare kandi bimugira ikirangirire.

Uyu mukinnyi yanditse amateka yo kwegukana Umudali wa zahabu inshuro eshatu zikurikiranya nyuma yo kubikora i Glasgow mu 2023, i Zurich mu 2024 no mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2025.

Izina rye ryongeye kumvikana muri shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare yaberaga bwa mbere muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda, kuva tariki 21-28 Nzeri 2025.

Umubiligi Remco Evenepoel yegukanye Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare mu cyiciro cyo gusiganwa n’ibihe mu bagabo (ITT).

Yongeye gukuza izina rye ubwo yitwaraga neza akegukana umudali wa kabiri ku munsi wa nyuma wa shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare mu cyiciro cy’abagabo bakuru.

Mu mateka ya Remco, yatangiye akina umupira w’amaguru agera ku rwego rwo gukina mu ikipe y’igihugu y’ingimbi mu Bubiligi.

Mu 2017, Remco yari Kapiteni w’ikipe y’abato yo mu Bubiligi, Anderlecht, icyarimwe n’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi mu cyiciro cy’abari munsi y’imyaka 17.

Mu mwaka wa 2015, Remco yabaye Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 15.

Ku myaka 5 y’amavuko yinjiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru ari nabwo yagaragaye nk’uzavamo umukinnyi w’igihangange mu mupira w’amaguru.

Remco Evenepoel yabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 17

Mu 2017-2018 atangiye umwaka w’imikino, Remco ntibyamugendekeye neza mu ikipe yakinagamo kuko yatangiye kwicara ku ntebe y’abasimbura.

Ku myaka 17 y’amavuko yafashwe umwanzuro wo kureka gukina umupira w’amaguru ahitamo kunyonga igare.

Mu 2018, Remco yatunguye buri wese kuko yegukanye shampiyona y’i Burayi mu mukino wo gusiganwa ku igare mu muhanda.

Umukino w’amagare yawugiriyemo impanuka ikomeye agira ikibazo mu kuguru. Yongeye kugira indi impanuka aho yarenze umuhanda, agwa muri metero 30 munsi y’umuhanda.

Mu 2021 mu kwezi kwa Gicurasi nibwo yagarutse gukina umukino w’igare mu Butaliyani, nyuma y’amezi 9 akoze impanuka.

Remco Evenepoel yitabiriye amarushanwa akomeye kandi yitwara neza.

Remco yatwaye isiganwa rizenguruka mu Bubiligi, atwara amasiganwa yabereye muri Espagne, Australia no mu bind ibihugu.

Remco Evenepoel ni Umubiligi w’imyaka 25 kuko yabonye izuba tariki 25 Mutarama 2000. Avuka mu muryango ukina umukino w’amagare kuko Se umubyara, Patrick Evenepoel, na we afite izina ryubashywe muri uyu mukino yakinnye mu myaka ya 1990.

Yageze igihe afata umwanzuro wo kureka gukina umupira w’amaguru, ajya kunyonga igare
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 29, 2025
  • Hashize amasaha 13
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE