Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mbere yo guhamagarwa mu mavubi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, Adel Amrouche, ari hafi guhamagara abakinnyi bazamufasha mu mikino ya nyuma mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bamaze kuba benshi, ndetse kugeza ubu hakaba hari bamwe mu bari basanzwe bahamagarwa bashobora kutagaragara kuko urwego rwabo ruri hasi cyangwa ibindi bibazo.
Tugiye kurebera hamwe uko bamwe muri bo bitwaye mu mpera z’icyumweru, baba abakina muri Afurika cyangwa hanze yayo.
Impera z’icyumweru ntabwo zari nziza kuri El-Merreikh Bentiu yo muri Sudani y’Epfo ikinamo Ishimwe Saleh, kuko yakinnye na Azam FC yo muri Tanzania mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup, itsindwa ibitego 2-0, isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 4-0 mu mikino yombi.
Uyu mukinnyi wo mu kibuga hagati yabanje mu kibuga, ndetse akina umukino wose.
Ni mu gihe Jamus SC yo muri icyo gihugu ikinamo Muhire Kevin, na yo yasezerewe na Al-Hilal Omdurman yo muri Sudani muri CAF Champions League, nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 mu mikino yombi. Uyu Munyarwanda ukina mu kibuga hagati yakinnye umukino wose.
Mu Misiri Al Masry ikinamo Mugisha Bonheur yatsindiwe mu rugo na Petrojet ibitego 3-2 mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona, ikomeza kuba ku mwanya wa kabiri n’amanota 15 irushwa na Zamalek ya mbere amanota abiri.
Uyu Munyarwanda ukina hagati yugarira yinjiye yakinnye umukino wose, gusa ku munota wa 30 yahawe ikarita y’umuhondo.
Ku Cyumweru tariki ya 28 Nzeri 2025, Al Ahli Tripoli ya Manzi Thierry na Bizimana Djihad yasezereye Dadje FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere muri CAF Champions League, nyuma yo kuyitsindira muri Libya igitego 1-0, amakipe yombi yaranganyije 0-0 mu mukino wabanje.
Ikipe ya Olympique Beja yo mu cyiciro cya mbere muri Tunisia ikinamo Ishimwe Anicet yabonye itsinda muri shampiyona ya 2025/26 nyuma yo gutsinda ES Metlaoui igitego 1-0.
Uyu Munyarwanda ukina nka rutahizamu unyuze mu mpande, yakinnye umukino wose.
Muri iyi Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tunisia ni ho rutahizamu Nshuti Innocent akinira Espérance Sportive de Zarzis. Mu cyumweru gishize yinjije igitego mu mukino batsindiwemo na Soliman ibitego 3-1.
Rutahizamu Gitego Arthur ukinira FUS Rabat yo muri Maroc, yari ku ntebe y’abasimbura ubwo banganyaga na Union Touarga igitego 1-1 ku munsi wa gatatu wa Shampiyona.
Hakim Sahabo ukina muri Standard de Liège iri mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota 88, ubwo iyi kipe yatsindwaga na Club Brugge ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona.
RAAL La Louvière na yo ikina muri iyi Shampiyona yanganyije 0-0 na Dender, mu mukino wagaragayemo Umunyarwanda Samuel Gueulette winjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 66.
Zire FK ikinamo Mutsinzi Ange muri Azerbaijan yanganyije na Imsli FK igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wayo wa gatadatu wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere. Uyu myugariro yakinnye umukino wose.
Myugariro Emmanuel Imanishimwe ukinira AEL Limassol yo mu cyiciro cya mbere muri Cyrus, umaze igihe adakina kubera imvune yari ku ntebe y’abasimbura, ikipe itsindwa na Akritas Chlorakas ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona.
Rhode Island ikinamo Kwizera Jojea yanganyije na Locomotive ibitego 2-2, mu mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu Munyarwanda yakinnye umukino wose.
Muri iyi Shampiyona kandi ni ho myugariro Phanuel Kavita akina muri Birmingham Legion, iyi kipe yanganyije na San Antonio 0-0.
Umunyezamu w’Amavubi, Ntwari Fiacre, akomeje kurwana no kubona umwanya wo gukina muri Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, we na bagenzi be basezereye Kabuscrorp yo muri Angola muri CAF Confederation Cup nyuma yo kuyitsinda penaliti 4-3 nyuma yaho amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu mikino yombi.
Abakinnyi bazakomeza kwitwara neza muri iyi mikino itandukanye bazaba bafite amahirwe yo kuzahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, yitegura imikino ya nyuma yo mu itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho u Rwanda ruzakira Benin tariki ya 6 Ukwakira mbere yo kwakirwa na Afurika y’Epfo tariki ya 10 Ukwakira 2025.





