Umuhanzi Ronald Mayinja yahakanye ibyo kuba ari umunyapolitiki

Umuhanzi wo muri Uganda, Ronald Mayinja, yatangaje ko ntaho ahuriye na politiki ahubwo ari umuhanzi gusa kandi abamuhaye akazi ko kuririmba bose abakorera.
Abigarutseho nyuma y’uko yakomeje gushinjwa kuba mu ishyaka rya Robert Kyaguranyi uzwi cyane nka Bobi Wine kubera kugaragara aririmba mu bikorwa by’ishyaka rye ryitwa NUP.
Aganira na Big Eye Tv, nyuma yo kuva ku rubyiniro ubwo yataramiraga abitabiriye inama ya NUP yo guhitamo abayihagararira mu matora ateganyijwe mu 2026 iherutse kuba, Ronald Mayinja yabajijwe niba kugaragara aririmba mu bikorwa bya NUP bisobanuye ko ari umunyamuryango w’iryo shyaka.
Mu gusubiza yagize ati: “Oya, nkuko n’abandi bakora akazi gatandukanye bakora imirimo yabo kandi bagakorera ahatandukanye nanjye ni uko ndi hano mu kazi. Ntabwo ndi umunyapolitiki. ndi umuhanzi, kandi ndirimba ahantu hose serivisi zanjye zikenewe.”
Uyu munyabigwi akenshi akunze kunengwa kuba aririmba mu bikorwa bitandukanye by’iryo shyaka (NUP) bitandukanye ariko mu yindi minsi abakunzi b’ibihangano bye ntibabone ibihangano bye.
Mayinja akomeza avuga ko yita cyane ku muziki kandi ahora yiteguye gushimisha abakunzi bawo cyane cyane abakunzi b’ibihangano bye.
Ibi byose biravugwa mu gihe muri Uganda harimo kwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Mutarama 2026.
Ronald Mayinja yatangiye umuziki mu 1996, akundwa mu ndirimbo nka Akamanyiiro, Necklace, Lwaki Tulinda, Doreen, Londa Nze n’izindi nyinshi zakunzwe n’abatari bake.