Ishyaka Green Party ryafunguye ibiro bwa mbere mu Ntara

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), ryafunguye ibiro bwa mbere hanze y’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo gukomeza kwegera abarwanashyaka baryo.
Ibiro bya DGPR byafunguwe mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nzeri 2025.
Ubuyobozi bw’Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, bwabwiye Imvaho Nshya ko gufungura ibiro bya mbere hanze y’Umujyi wa Kigali byahuriranye na Kongere y’ishyaka ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba.
Ni Kongere ubuyobozi bw’ishyaka buvuga ko yitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru waryo Depite Jean Claude Ntizimana, umuyobozi wa DGPR Dr Frank Habineza, abayobozi mu nzego zitandukanye n’abaturutse mu bihugu nka Ireland, Kenya, Denmark, Sweden, Madagascar na Serbia.
Dr Habineza yagize ati: “Twishimiye gufungura ibiro bishya byacu hano mu Ntara y’Iburasirazuba. Niyo mpamvu twahaye ikaze abayobozi b’ishyaka, abarwanashyaka n’abashyitsi badasanzwe.”
Umunyamabanga Mukuru wa DGPR, Depite Jean Claude Ntizimana, yahamirije Imvaho Nshya ko ishyaka risanzwe rifite inzego mu gihugu hose ndetse n’abayobozi b’inzego mu Turere ariko ngo ishyaka ntiryari rifite ibiro bikinguye n’idarapo rimanitse.
Avuga ko gahunda yo gufungura ibiro hirya no hino mu Rwanda ikomeje mu rwego rwo kugira ngo ishyaka rigire n’inyubako zigaragara muri buri Karere.
Depite Ntezimana akomeza asobanura impamvu yo gufungura ibiro mu Ntara. Agira ati: “Ahantu hari ibiro bifunguye, ushaka kugera ku makuru y’ishyaka byamworohera kimwe n’ushaka gukorerwa ubuvugizi. Ni ibintu biba byoroshye iyo hari ibiro bifunguye. Iyi gahunda irakomeje mu gihugu hose, aho dufite inzego hose.”
Ishyaka DGPR rivuga ko kuba ryafunguye ibiro mu Ntara bivuze ko rifite ubushobozi ahubwo ngo ni Abarwanashyaka ba Rwamagana bashoboye kwiyishyurira ibiro umwaka wose.
Ati: “Ibijyanye n’inyubako abarwanashyaka ni bo bimenya muri ako gace, hanyuma ishyaka tukabafasha kubona ibendera.”
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryatangiye mu 2009. Kugeza ubu ribarizwa mu Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki mu Rwanda (NFPO).







