Philippines: Inkubi y’umuyaga ‘Bualoi’ yahitanye 3 ikura 400 000 mu byabo

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 26, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Inkubi y’umuyaga ikaze ‘Bualoi’ yahitanye abantu batatu, abagera mu 400 000 bavuye mubyabo ndetse hangirika ibintu byinshi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Nzeri 2025, abayobozi ba Philippines bahungishije abaturage 400 000 ndetse bemeza ko abantu 3 bahasize ubuzima nyuma y’uko Bualoi, inkubi y’umuyaga yo mu turere dushyuha, yibasiye ikirwa, nanone hakomeje kwibasirwa n’inkubi y’umuyaga witwa Ragasa.

Jerome Martinez, injeniyeri mu ntara ya Masbate, yavuze ko mu ijoro ryo ku wa Gatanu, umuyaga washenye umuryango, amadirishya, ndetse n’igisenge cy’urusengero mu majyepfo y’ikirwa cya Luzon, aho abaturage bari babaye bahungiye nk’uko yabitangarije Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP).

Yakomeje agira ati: “Wari umwe mu muyaga ukomeye nigeze kubona. Abana bamwe bakomeretse byoroheje ariko bisaba kudodwa. Uwo muyaga kandi wanaherekejwe n’imvura nyinshi yateje umwuzure.”

Yongeyeho ati: “Ndizera ko abantu benshi bagomba kwimurwa, kubera ko inzu nyinshi zasenyutse kandi ibisenge byinshi nabyo bikaba byasenyutse, ku buryo byafunze inzira n’imihanda.”

Claudio Yugot, ukuriye kurengera abaturage mu karere ka Bicol gaherereye mu majyepfo ya Luzon, mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko abantu batatu bahitanywe n’inkuta zasenyutse  ndetse n’ibiti byarandutse bitewe n’umuyaga Bualoi.

Frandell Anthony Abellera, umukozi ushinzwe ubutabazi mu mujyi wa Masbate, mu karere ka Bicol, yatangarije AFP kuri telefoni ati: “Turimo gukuraho ibiti byinshi binini ndetse tunamanura amapoto y’amashanyarazi kubera ko imihanda myinshi ntikiri nyabagendwa.”

Yongeyeho ati: “Imvura yari nyinshi, ariko umuyaga wari ukomeye, wari ufite umuvuduko wa kilometero 110 ku isaha.”

Amashusho yasangiwe ku mbuga nkoranyambaga kandi agenzurwa na AFP yerekanaga abantu bakoresha ubwato cyangwa bazenguruka mu mazi agera mu rukenyerero kugira ngo bagere mu mihanda nayo irimo umwuzure ugana mu majyepfo, mu birwa bya Visayas, muri Philippines rwagati.

Ni nyuma yuko umuyaga ukaze witwa Ragasa, wanyuze mu majyaruguru y’igihugu kandi uhitana abantu icyenda mu ntangiriro ziki cyumweru.

Uburakari ni bwinshi mu baturage ba Philippines kubera ruswa ituma hatubakwa ibikorwa remezo byo guhangana n’imyuzuye kandi bivugwa ko byatwaye abasoreshwa amamiliyari y’amadolari.

Buri mwaka, Nibura umuyaga 20 cyangwa inkubi y’umuyaga byibasiye cyangwa byegereye Philippines, aho usanga uturere dukennye cyane muri iki gihugu ari two twibasiwe cyane.

Abahanga bavuga ko imihindagurikire y’ibihe ituma ubushyuhe bwinshi bukomeje kwiyongera, kimwe n’imvura nyinshi ishobora gutera umyuzure myinshi n’inkangu.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 26, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE