Igare rikomeje kuryoha! Tujyane mu isiganwa ry’umunsi wa 6 wa shampiyona y’Isi y’amagare (Live)

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 26, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Ku munsi wa Gatandatu wa shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare irimo kubera mu Rwanda, abasiganwa bahagurukiye kuri Kigali Convention Center akaba ari naho bari busoreze nyuma yo gukora intera y’ibilometero 119.3.

Abasiganwa barakoresha umuhanda KCC-Gishushu-MTN-Mu Kabuga ka Nyarutarama-kuzenguruka kuri Golf-SOS-MINAGRI-Ninzi-KABC-RIB-Mediheal-Women Foundation Ministries (Kwa Mignone)-Ku Muvunyi-KCC.

Kuri uyu wa 26 Nzeri 2025, ku munsi wa gatandatu w’iyi shampiyona y’Isi harimo gusiganwa icyiciro cy’abakiri bato mu bagabo, aho basiganwa kilometero 119.3 bazengurutse inshuro umunani inzira.

08h00′: Bahagurutse ari ikivunge cy’abakinnyi 142 mu gihe Umunya-Ethiopia,FSEHAYE Semere, n’Umunya-Libya,ABU ABD ALLAH Abubaker Abdallah, batashoboye guhagurukana na bagenzi babo.

Abakinnyi b’Abanayarwanda bari muri iri risaganwa ni Moise Ntirenganya na NKURIKIYINKA Jackson.

08h35′: Umunya-Australia FUGGER Heimo n’Umunya-Swtzerland SCHERTENLEIB Loic bafashe icyemezo basiga igikundi ibizwi nka ‘Break away’. Ubu bamaze gusiga igikundi amasegonda 55.

08h36′: Abakinnyi barimo Umunya-Libya n’Umunya-Ethiopia, FSEHAYE Semere, bagize ikibazo cy’amagare yabo bahita bava mu isiganwa.

08h40′: Abakinnyi babiri bavuye mu gikundi, batangiye kuzamuka ahazwi nko kwa Mignone. Basigaje gukora intera y’ibilometero 92.5.

08h41′: Igikundi kizwi nka ‘Peloton’ gitangiye kuzamuka kwa Mignone.

08h45′: Kugeza ubu Umunya-Australia FUGGER Heimo ni we uyoboye isiganwa ku rutonde rusange rw’agateganyo aho amaze gukoresha 42’02”. Ni mu gihe uza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo ari SCHERTENLEIB Loic wo muri Switzerland umaze gukoresha ibihe nk’ibya mugenzi we.

08h50′: Umunyamerika DRAKE Beckam afashe igikundi cy’abakinnyi babiri bari basize igikundi kinini. Ubu ahise abanyuraho.

08h55′: Abakinnyi batatu basize igikundi bamaze gusigamo ibihe bingana n’amasegonda 45. Batangiye kuzamuka kuri SOS na MINAGRI.

08h58′: Umunya-Bulgaria, van der MERWE Nicholas, amaze gufata igikundi cy’abakinnyi batatu bari bakoze icyitwa ‘Break away’.

09h02′: Umunya-Comoros, IRHAMDINE Ioussuf Soidiki avuye mu isiganwa.

09h04′: Abakinnyi 16 mu bakinnyi 142 batangiye isiganwa, bamaze kuva mu isiganwa. Abanyarwanda baririmo bakomeje guhatana.

09h08′: Igikundi cya mbere kigizwe n’abakinnyi babiri bacomotse mu gikundi hakiri kare, kigeze KCC.

09h09′: Kugeza ubu isiganwa riyobowe n’Umunyamerika DRAKE Beckam umaze gukoresha 1:04’13” akurikiwe n’Umunya-Bulgaria van der MERWE Nicholas, hagakurikiraho SCHERTENLEIB Loic wo muri Switzerland ku rutonde rusange rw’agateganyo.

09h12′: Umunya-Espagne, URCAREGUI SANZ Enaut, afashe igikundi cya kabiri kirimo gusiga icya gatatu 1’35”.

09h16′: Igikundi cya mbere cy’abakinnyi babiri bakoze ‘break away’ bageze Golf.

09h20′: Abakinnyi bagera kuri 25 bamaze kuva mu isiganwa. Abasesenguzi ba UCI baravuga ko iri siganwa rikomeye cyane kuko rirangiza umugabo.

09h23′: Abakinnyi basigaje gukora intera y’ibilometero 63.8 kugira ngo barangize isiganwa rya kilometero 119.3.

09h25′: Umunya-Bulgaria van der MERWE Nicholas igare rye rigiriye ikibazo mu muhanda wo kwa Mignone ariko ntiyava mu isiganwa, ararikomeje.

09h31′: Umunyamerika DRAKE Beckam umaze gukoresha 1:26’27″‘ akurikiwe n’Umunya-Bulgaria van der MERWE Nicholas. Kugeza ubu ni bo bayoboye isiganwa ku rutonde rusange rw’agateganyo.

09h50′: Uku ni ko urutonde rusange rw’agateganyo ruhagaze.

09h55′: Umunyamerika Drake Beckam n’Umunya-Bulgaria Van der Merwe Nicholas baracyayoboye isiganwa ku rutonde rusange rw’agateganyo. Bombi banganya ibihe kuko bamaze gukora 1:49’04”, basigaje gukina intera y’ibilometero 42.8.

09h59′: Umufaransa, BLANC Johan, agarutse mu gikundi mu gihe cyari cyamusize inyuma kure.

10h01′: Umunyamerika Drake Beckam amaze gusiga Umunya-Bulgaria, Van der Merwe Nicholas. Ubu Drake ni we ukomeje kuyobora isiganwa kandi yakoze icyitwa ‘Break away’.

10h06′: Umwongereza HUDSON Harry, afashe icyemezo ahita ava mu gikundi aragisiga.

10h08″ Hudson arimo gukoresha umuvuduko wa kilometero 53 ku isaha. Ubu atangiye kuzamuka umuhanda wo kwa Mignone ari imbere y’abandi bose.

10h10′: Igikundi cyatangiye kuzamuka kuri Women Foundation Ministries ahazwi nko kwa Mignone.

10h17′: Umwongereza HUDSON Harry, ni we uyoboye isiganwa ku rutonde rusange rw’agateganyo nyuma yo guhigika Umunyamerika Drake Beckam. Hudson amaze gukoresha 2:11’09”.

10h19′: Uko urutonde rusange rw’agateganyo ruhagaze kugeza ubu. Aba ni bo bakinnyi Batanu ba mbere bayoboye isiganwa by’agateganyo mu cyiciro cy’abakiri bato.

10h28′: Hudson amaze gusiga igikundi amasegonda 17.

10h31′: Umutaliyani, ROSATO Giacomo n’Umunya-Espagne, CUBILLAS SALVADOR Javier, bacitse igikundi bakurikira Hudson.

10h34′: Abakinnyi basigaje gukora intera y’ibilometero 16.7 mu gihe bakomeje kuzamuka mu muhanda wo kwa Mignone.

10h39′: Nubwo ibintu bikomeje guhinduka muri iri siganwa, Umwongereza Hudson Harry aracyayoboye isiganwa kuko ku rutonde rusange rw’agateganyo aracyari uwa mbere kuko amaze gukoresha 2:33’16”.

10h40′: Abakinnyi Batanu ba mbere bayoboye isiganwa ku rutonde rusange rw’agateganyo ni uku ruhagaze.

10h49′: Abasiganwa basigaje gukora ibilometero 5.7 mu gihe Hudson ari we ukomeje kuyobora isiganwa.

10h53′: Umunya-Espagne, NOVAL SUAREZ Benjamin, araguye kandi bigaragara ko ababaye. Ni mu gihe Hudson atangiye kuzamuka kwa Mignone kugira ngo arebe ko yagera KCC akiyoboye isiganwa.

10h55′: Umwongereza Hudson ukiyoboye isiganwa, kugeza ubu akurikiwe n’Umufaransa, BLANC Johan.

10h58′: Umwongereza Hudson Harry ni we wegukanye isiganwa ry’umunsi wa Gatandatu mu cyiciro cy’abagabo bakiri bato, nyuma yo kugera KCC akiyoboye isiganwa. Akoresheje 2:55’19”.

Hudson Harry akurikiwe n’Umufaransa BLANC Johan, ku mwanya wa gatatu wegukanywe n’Umunya-Poland, JACKOWIAK Jan ku rutonde rusange.

Umunyarwanda Moise Ntirenganya ni we Munyarwanda ushoboye kurangiza isiganwa mu cyiciro cy’abagabo bakiri bato.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 26, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE